Umutwe wa M23 urimo gushinja ingabo za SADC ziri muri Congo kugira uruhare mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta. Bikaba byaravuzwe ko ari igitero cyari kigamije gukura M23 mu Mujyi wa Goma.
Ibi byatangajwe ku wa 12 Mata 2025, ubwo AFC/M23 yamenyeshakaga Leta ya Congo ko ryasubije inyuma igitero cyagabwe na FARDC mu Mujyi wa Goma.
Ni igitero amakuru avuga ko cyagabwe ku wa 11 Mata mu bice birimo; Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert ahumvikanye amasasu menshi.
Mu itangazo AFC yasohoye , byagaragaye ko yacyegetse kuri Leta ya Congo ndetse n’abayifasha barimo Wazalendo na FDLR.
Mu rindi tangazo FARDC yashyize hanze yavuze ko icyo gitero cyanagizwemo uruhare n’ingabo za SAMIDRC na Wazalendo.
Uwo mutwe w’Inyeshyamba wavuze ko wabashije gusubiya izo ngabo zari ziyiteye cyakora ihamya ko ari igitero kinyuranyije yagiranye n’ingabo z’uwo muryango wa SAMIDRC na gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Byavuzwe ko kandi bagiranye ibiganiro hagati ya M23 na SADC , bakemeza ko ingabo za SAMIDRC zigomba gutaha zinyuze ku kibuga cy’indege mu gihe cyaba cyamaze gusanwa n’uwo muryango wari wabyiyemeje.
Umutwe wa M23 uvuga ko ushingiye kuri ibyo bitero birimo n’icyo ku wa 11 Mata, ingabo za SADC zigomba gutaha zikava i Goma vuba na bwangu ndetse n’ingabo ziri mu bigo bya Monusco zikamanika intwaro.
M23 niyo igenzura Umujyi wa Goma kuva ku wa 27 Mutarama 2025 nyuma yo gutsinda ingabo za Leta zikava muri uwo Mujyi.