M23 yasubije inyuma FARDC yashakaga kwisubuza Goma

04/12/25 9:1 AM
1 min read

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryasubije inyuma igitero cy’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu mu mujyi wa Goma.

Umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo yatsindaga ingabo za RDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo byawubagamo.

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata, mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi, nyuma y’aho bivuzwe ko hari amabandi yinjiye muri uyu mujyi.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yasobanuye ko ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo ari bo bagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko bahita basubizwa inyuma.

Umuvugizi w’abarwanyi ba AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yagize ati “Nyuma y’ubushotoranyi bw’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR, Wazalendo…) mu bice byinshi no mu nkengero za Goma, ubu ibintu byasubiye mu buryo kandi haratuje. Intare ziri maso. Kurwanira no kurinda abaturage ni byo twiyemeje.”

Guverineri Bahati yasabye abatuye mu mujyi wa Goma gutuza, abamenyesha ko AFC/M23 ihora yiteguye kubarindira amahoro n’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop