M Irene yateye gapapu IGIHE acyambura umunyamakuru

30/03/2024 19:42

Danny Rurema yatangajwe nk’umunyamakuru wa MIE avuye ku IGIHE.COM yagezeho avuye ku Inyarwanda.

Itangazamakuru ni urugendo rikaba inzira ndende kuri bamwe baba barimo kwishakisha.Benshi ntabwo batinda aha na hariya kuko baba bashakisha ubuzima.Hari n’aho bahagama nko kujijisha mu gahe gato bakamera nk’umwari bateretaga ariko atazi uzamujyana.

Danny Rurema, yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ariko reka duhere kuri The Choice Live ya Philpeter, aho yandikaga inkuru ku kinyamakuru cya Thechoice.rw ndetse akaba ari nawe ukoresha imbuga Nkoranyambaga z’icyo kinyamakuru.

Uyu musore yaje kuva kuri iki kinyamakuru yerekeza ku Inyarwanda aho yakoraga ibisa neza n’ibyo yakoraga kuri The Choice, kuko yabaye ‘Social Media Manager’ wa Inyarwanda nanone akajya acishamo akandika inkuru ubona ko ari umuhanga mu myandikire.

Ntabwo byatinze kuko yahise ajya ku IGIHE .COM , ahajya avuye ku Inyarwanda ariko mu kugera ku Igihe , bisa n’aho yahahuriye n’abandi banyamakuru batandukanye bose bandika inkuru zibanda ku myidagaduro bamwe muribo babura umwanya.Muri icyo gihe yahise atangira kwandika ariko nanone bidatinze bashinja PodCast ‘IGIHE Klture’ itumira abahanzi, uyu musore twagarutseho uyu munsi niyo yagaragayeho cyane we na mugenzi we Peacemaker Mbarubukeye.

Ubwo Platini P , yakoraga ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe nibwo uyu munyamakuru Danny Rurema , yagaragaye kuri Camera ya MIE benshi bamuha ikaze ariko ataragaragazwa nk’umunyamakuru.Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Irene Mulindahabi anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yatangaje ko yabonye umukozi mushya.

Yagize ati”Mbere y’uko nganiriza wa musecurite Ufite Ijwi ryatigishije Imbuga mu mfashe twakire mu muryango mugari wa MIE Undi Munyamakuru Boss yanzaniye Ngo Dukorane yitwa @dannyrurema ni Umuhanga cyane . Niba nawe ntashyari ugira mubwire Ijambo Ryiza namenye ko Ari na Single 😉 @mie_empire.rw”.

Danny Rurema umunyamakuru mushya wa MIE
Umunyamakuru M Irene.
Uyu munyamakuru mushya wa MIE yitezweho gukoresha Website ya MIE yari itarajya hanze gusa yarateguriwe inzira.

Advertising

Previous Story

Umufana yinjiye mu kibuga umukino urimbanije akurwamo n’abashimzwe umutekano

Next Story

Umuvandimwe wa Bianca Censori yahishuye ikintu gikomeye kumyitwarire ye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop