Umuvandimwe wa Bianca Censori yahishuye ikintu gikomeye kumyitwarire ye

30/03/2024 20:19

Amaso yose y’abatuye Isi, ahanze Kanye West n’umugore we Bianca Censori.Aba bombi babaye inkuru dore ko badahwema guhimba udushya n’ibyatuma bavugwa umunsi ku munsi.Umuvandimwe wa Bianca Censori yahishuye uko ababyeyi be bafata umukobwa wabo ukunda kwambara ubusa.

Bianca Censori w’inyaka 29 , yatunguye benshi kubera imyambarire ye akunze kugaragaza cyakora, abantu bagakunda gutwerera imyitwarire ye Kanye West wamuhaye akazi muri Campany ye nyuma akamugira umugore.Uku kwambara imyambaro idahesheje Imana icyubahiro byatumye benshi batangira kuvuga ko ari ingaruka zo kuba yarashakanye na Ye [Kanye West].

Angelina Censori , uvukana na Bianca yavuze ko nyina na se , batengushywe cyane n’imyambarire ndetse n’imyitwarire y’umukobwa we gusa we avuga ko atabashyigikiye.Ati:”Twese twagakwiye kumushyigikira, tugatuma Album ye [Ye], imenyekana”.

Kanye West w’imyaka 46 niwe ushinjwa kuba inyuma y’imyitwarire y’umugore we Bianca nyuma yo gutandukana na Kim Kardian w’imyaka 43.Angelina yakomeje agira ati:”Byose ni umwanda , erega papa wacu iteka ahora avuga nabi buri kimwe”.Se wa Censori Bianca Leo, yagiye yifuza cyane guhura na Kanye West [Umukwe we] kugira ngo amubaze ku myitwarire ye n’umukobwa we.

Leon [Sebukwe] wa Kanye West, yifuzaga kumubaza uko yakwitwara mu gihe yabona abana be [Chicago, North,..], bambaye ubusa ku karubanda.Kanye West na Kim Kardian babyaranye abana 4 ; North w’imyaka 10, Saint w’imyaka 8, Palsm w’imyaka 6 na Chicago w’imyaka 4.

 

Advertising

Previous Story

M Irene yateye gapapu IGIHE acyambura umunyamakuru

Next Story

Umukobwa wigaga muri Kaminuza atwite yatandukanye n’umukunzi we ahita ajya kwiyahura

Latest from Imyidagaduro

Go toTop