Lupita Nyong’o yasabye imbabazi umufana wamufuhiye cyane

16/02/2024 12:45

Lupita Nyong’o yagaragaje ukwicisha bugifi no gusaba imbabazi nyuma y’aho umufana amufuhiye kubera uburyo yasomanye na Brent Faiyaz mu ndirimbo aherutse gusohora.Lupita Nyong’o yavuze ko atari yiteze ko ibyabaye biraba gusa nanone avuga ko yagombaga gukurikira amarangamutima ye kugira ngo yishime.

 

Umufana witwa Myarr yandikiye Lupita Nyog’o urwandiko rurerure amwereka uburyo yababajwe cyane nuko Lupita yitwaye mu mashusho ya Brent Faiyaz avuga ko bisa no kumugambanira mu gihe yari aziko atabikora by’umwihariko kukarubanda.Yagize ati:”Mukundwa Lupita Nyongo,Nizereko uru rwandiko rusanga umeze neza muri wowe.Ntabwo nshoboye kwifata kubera uburyo nakubonye wowe na Brent Faiyaz.Nukuri naratengushywe cyane pe kandi n’umujinya wakomeje kunkoresha kuva umunsi nkubona muri biriya.

 

“Ibiduhuza bisobanuye byinshi kuri njye gusa birasa n’aho icyizere naguhaye cyangiritse.Ku kubona uri gusomana na Brent Faiyaz byambabarije amarangamutima bisa n’aho nagambaniwe.Nizerera mu kwisanzura kuri buri mubano gusa ibyo wakoze byanyibukije icyo dusangiye.Ntabwo biri mu bushake bwanjye kuba najya ku mwanzuro gusa nzishimira ko nabashije kukubwiza ukuri kuko mpagaze,..”.

 

Nyuma y’ubu butumwa, Lupita Nyong’o yamusubije amubwira ko amukunda cyane gusa ko nanone yagombaga kwisanzura akimenya akamenya ko agomba kwiyitaho muri uwo mwanya amusaba ko yakagombye kubifata mu buryo bwiza.Lupita yagize ati:”Muvandimwe , umbabarire kubwo kwangiza amarangamutima yawe.Hari igihe kigera mu buzima, umugore akimenya akabasha no kwisanzura muri uwo mwanya ntiyifuze kwangiza amahirwe ahawe.

 

“Wakabaye wizerera mu gaciro ko kuba nemeye kukubabaza ariko nkishimisha nkabanjye wanyawe,Ntabwo narinziko nakwisanga muri uriya mwanya, ariko nkuko wabibonye byagombaga kubaho.Nizere ko ubonera amahoro mu bundi buzima urimo.Nzahora mpa agaciro ibihe twagiranye Lupita”.

 

Nubwo byiswe umufana, abarebera kure bavuze ko uyu ashobora kuba ari umukunzi we w’ibanga cyangwa undi bakundana/Bigeze gukundana wagize ugufuha nyuma y’amashusho ya Lupita na Brent.

Advertising

Previous Story

Igisirikare cya Uganda cyahakanye ibyo gufasha M23

Next Story

Titi Brown na Nyambo bari mu munyenga w’urukundo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop