Advertising

Lupita Nyong’o uri mu bakurura abagabo ku Isi yagaragaje urutonde rw’ibitabo yasomye akimara kubenga umukunzi we

12/22/23 13:1 PM

Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’o , nyuma yo gutandukana na Selema Masekela ufite inkomoko muri  Afurika y’Epfo akagira ibibazo by’ihungabana no kuzinukwa urukundo, yashyize hanze urutonde rw’Ibitabo 10 byamubereye inshuti bituma ayiyahura.

 

Nyuma yo gutandukana n’uyu mukunzi we ntabwo yigeze abura kugaragaza uburyo yakozwe ku mutima cyane no gutandukana nawe n’uko yakomeje kubaho ari wenyine.Uyu mugore uri mu bakurura abagabo ku Isi, yagaragaje ko yagiye kubavuzi bo mu mutwe kugira ngo bamufashe kurwana n’agahinda byamusigiye.

 

Kuri ubu Lupita yashyize hanze urutonde rw’ibitabo 10 byatumye ava mu bwigunge nyuma yo gutandukana na Selema Masekela wo muri Afurika y’Epfo.

 

Ibitabo yashyize hanze harimo; When Things Fall Apart, Heart Advice for Difficult Times, Untamed , The Wisdom of Broken Heart, Moving On Doesn’t mean Letting Go, LCSW, All About Love, New Vision, A Return To Love, Reflection on the Prenciples Of A Course in Miracles n’ibindi.

 

Ubwo yabengaga umukunzi we yagize ati:” Ningombwa noneho ko mbasangiza ukuri kwanjye k’ubuzima bwanjye ndetse nukwitandukanya n’umuntu ntacyizera.Rero kugeza ubu hari ibintu byinshi birikujya mbere muri iyi Si, kandi ibitekerezo zanjye ziri kuri abo bari kubabara.

“Naje kwisanga mu bihe byo kubabazwa rero kubera urukundo gusa ubu ndabona aricyo gihe cyo kwihisha ngahunga ubundi nkazagaruka ahabona mfite imbaraga zamfasha kuvuga ngo , uko byagenda kose ubuzima bwanjye nibwo bw’ingenzi.

 

“Rero nagira ngo nibutse ko , ikigero cy’uburibwe ndimo kwiyumvamo , kingana n’ubushobozi bwanjye mfite bwo gukunda. Rero mpisemo uburibwe , nkihingamo umuhate wo kumfasha kwemera ubuzima bwanjye uko buri kandi nkizera ko ibi nabyo bizarangira”.Yongeye ati”

 

“Ibi ndabibabwira ngo mubingumanire kandi nzi neza ko , ubumenyi mfite buzaba ubw’ingenzi kuwundi muntu nawe uzaba ari guhangana no guhunga uburibwe. #BreakUp#”.

@lupitanyongo

These books are doing wonders for me. Do you have any to add to the list? #Heartbreak #Healing #GiftIdeas

♬ Give It To The Water – Stormzy & Debbie

Previous Story

Noheri yahagaritswe i Betelehemu umujyi Yesu yavukiyemo

Next Story

Umugore yaretse kuba umwarimu ajya korora ingurube

Latest from Cinema

Go toTop