Noheri yahagaritswe i Betelehemu umujyi Yesu yavukiyemo

22/12/2023 12:32

Ubusanzwe Noheli yizihirizwa i Betelehemu kurenza ahandi ku Isi kuko umubare w’abakerarugendo baturuka mu yindi Mijyi bagiye kuhiziriza Noheli ni munini cyane kurenza ahandi na cyane ko baba bashaka kumenya no kugera aho Yesu yavukiye.

 

Uyu mwaka i Betelehemu amazu yose arafunze, amaduka yose arafunze, imihanda ibereye aho Umujyi wose uratuje kugera ku rusengero rwa Nativity, Maliya yabyariye Yesu akikijwe n’inyamaswa n’amatungo gusa uyu mwaka akaba ari nta rujya n’uruza ruzaharangwa.

Umujyi wa Betelehemu uri mu Birometero 50 uvuye i Gaza aho ingabo za Isiraheli zarimo guhigira ibyihebe bya Hamas, kuva  tariki 10  Ukwakira 2023 muri aka gace habera amarorerwa y’intambara.Abantu batandukanye bazaga gutemberera ahantu hatagatifu kuri ubu bagize ubwoba kubera intambara n’amakimbirane biri hafi ya Betelehemu n’Amajyepfo ya Isiraheli.

 

Kuva hatangira izi ntamabara , hashyizweho imipaka ibuza abantu gutambuka , kuko abakorera hakurwa y’Umujyi wa Betelehemu babujijwe kwambuka bawujyamo kuva tariki 7 Ukwakira uyu mwaka. Abayobozi b’amatorero n’inama njyanama y’Umujyi biyemeje kureka kwizihiza iminsi mikuru nk’ikimenyetso cyo gufatanya n’abaturage ba Gaza.

 

Dr Mitri Raheb, umuyobozi wa kaminuza ya Dar al-Kalima i Betelehemu, ishuri ry’ubuhanzi n’umuco, yavuze ko iseswa ry’ibirori ari “ikimenyetso cy’icyunamo cy’abasivili ibihumbi biciwe i Gaza”. Yagaragaje isano iri hagati y’uyu munsi n’igihe Yesu yavukiye uko ibintu bimeze muri iki gihe.

 

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abarenga ibihumbi 18 bamaze kwicwa muri bo ibihumbi 8 ni abana.Ingaruka zaturutse kuri aya makimbirane nizo zatumye abayobozi b’amatorero n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Betelehemu bagarika Noheli n’abakerarugendo baguma iwabo.Uretse ama hoteli, bar na Restaurent bitazangufura imiryango uyu mwaka , hari n’indi mirimo yahuye n’ingaruka zabyo.

 

Nubwo bimeze bityo, umwe mu bayobozi b’Itorero rya Evangelical Lutheran Chrismas Church , yahaye abatuye Isi ubutumwa agaragaza ko abaturage bose bababaye cyane.Yabwoye A Jezeera ati:”Betelehemu irababaye ndetse irashenguwe.Twese dutewe agahinda n’ibirikubera muri Gaza, tukumva nta bufasha bwo kuba twagira icyo dutanga.

 

Advertising

Previous Story

Vestine na Dorcas batangaje ikintu gikomeye kibatera ubwoba cyane mu buzima bwabo

Next Story

Lupita Nyong’o uri mu bakurura abagabo ku Isi yagaragaje urutonde rw’ibitabo yasomye akimara kubenga umukunzi we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop