Louise Mushikiwabo yishimiye intsinzi ya Cote d’Ivoire yakuyemo DRC

08/02/2024 14:36

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa [OIF], Louise Mushikiwabo yishimiye intsinzi ya Cote d’Ivoire yaraye igeze kumukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika yanakiriye.Yageze kuri uyu mukino wa nyuma itsinze DRC [Leopard].

 

Ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 nibwo muri Cote d’Ivoire yakinnye na Les Leopard ikipe ya Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu mukino wa ½ cy’irangiza mu mikino y’Igikombe cya Afurika.Ni umukino wabaye ku isaa Yine z’Ijoro aho wari utegerejwe n’abatari bake.

 

Uyu mukino wari ishyiraniro , warangiye ari 1 cya Cote d’Ivoire cyabonetse ku munota wa 65 gitsinzwe na Sebastien Haller Habura ucyishyura.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Louise Mushikiwabo ukunda gukoresha ijambo ‘Abachou’, n’ubundi yararikoresheje abaza abamukurikira niba baryamye batamuhaye ‘Felecitation’ kuko ngo nawe afana iyi kipe.

 

Louise Mushikiwabo ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 640 yanditse ati:” Ariko Abachou, ubu mwaryamye koko mutumpaye félicitations nanjye mpa Inzovu zacu francophones z’abayivwarye zimaze kwinjira muri finale ya #CAN2024 aho zizakina na za kagoma anglophones zo muri Nigeria? Ingwe za Kongo ariko nazo rwose ntako zitagize  zakinnye neza zagarukanye ubuhanga kuva aho tuziherukira muri 2015, tuzihaye félicitations ku mukino mwiza mur’aya marushanwa!! Hagataho mumeze iminsi mu makuru menshi meza ntimukayancure!! Dutahe cyane!!”.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yasanze agacurama kamanitse munzu ye akeka amarozi

Next Story

Uburyo bwiza bwo kwita ku mugabo uguca inyuma ni ukubyuka ugasenga ! Joyce Wairimu

Latest from Imikino

Go toTop