Liverpool na Real Madrid ziri kurwanira Mbappé

02/01/2024 08:38

Amakuru ari kuvugwa mu igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi.

Ikipe ya Real Madrid na Liverpool ziri kurwanira rutahizamu ukomeye wo mu gihugu cy’Ubufaransa Kylian Mbappé w’imyaka 25 y’amavuko.

Muri uku kwezi kwa Mbere uyu musore afite uburenganzira bwo kuba yakinira indi kipe kubera ko amasezerano ye azaba yarangiye.

Kylian Mbappé mu gihe yaba agiye Paris Saint Germain ishobora kuzana Umwongereza Kalvin Phillips w’imyaka 27 ukina hagati Manchester united mu gihe nawe amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Manchester united na Liverpool kandi zihataniye Umudage witwa Joshua Kimmichi w’imyaka 28 ukinira ikipe ya Bayern Munich.

Liverpool na Tottenham nazo ziri kurwanira umukonnyi witwa Wolves wo muri Korea y’Epfo w’imyaka 27.

Manchester City ishaka Leny Yoro w’imyaka 18 gusa ikipe ya Lille isanzwe imufite imushakaho Miliyoni 78 z’Amapawundi.

Maroc Hakim w’imyaka 30 ashobora gusinyira Chelsea mu gihe Galatasaray iri guteganya guharika amasezerano yo y’intizanyo.Chelsea ikeneye cyane umukinnyi witwa Andrey Santos w’imyaka 19.

Advertising

Previous Story

Mu ijoro ry’ubunani umugabo yishe umugore amunize

Next Story

Fleury yateye imitoma umugore we

Latest from Imikino

Go toTop