Mu ijoro ry’ubunani umugabo yishe umugore amunize

02/01/2024 08:09

Mu Ijoro ry’Ubunani abantu 4 baburiye ubuzima mu bikorwa by’urugomo n’impanuka bose bo mu Ntara 2 nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje.Muri aba harimo umugore wishwe n’umugabo we kubera ku mwumva avuganira kuri Telefone n’undi.

https://www.youtube.com/watch?v=QgtNA0ocFM4

Muri abo bantu 4 baburiye ubuzima mu ijoro ry’ubunani harimo 2 bazize urugomo bakorewe n’abantu , nk’umugore wo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe wanizwe n’umugabo we kugeza ashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko nyakwigendera yanizwe n’umugabo we ubwo yumvaga ari kuvugana n’abandi kuri telefone.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba nanone hari undi muntu wazize urugomo wakubiswe inkoni mu mutwe namugenzi we barimo basangira arataha ariko ageze mu rugo ahita apfa.

 

Abandi bantu babiri bazize impanuka zabereye mu Turere twa Musanze na Nyagatare.ACP Boniface we yavuze ko uwazize impanuka bamusanze yashizemo umwuka ariko imodoka yo yahise icika.

Yagize ati:” Abantu basanze yapfuye ariko imodoka yamugonze yo ntabwo yari yamenyekana, harimo gukorwa iperereza kuko yahise ikomeza iragenda ariko irimo gushakishwa”.

Impanuka yabereye mu Karere ka Musanze yo, umuntu yari aryamye mu muhanda undi agiye kumukuramo imodoka irabangona ariko umwe akaba ariwe upfa.

Ati:” Uwari uryamye mu muhanda yapfuye, uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye , ariko umushoferi we n’ubwo yari yagerageje gutoroka , yaje gufatwa”.

ACP Rutikanga Boniface yagiriye inama abantu yo kwishimira iminsi mikuru ariko bakitonda kuko ngo benshi bagezweho nibyo bikorwa byatewe n’ubusinzi.

Yagize ati:” Iyo ugenzuye impanuka n’urugomo byabaye , byaturutse ku businzi n’urugomo . Turasaba ko abantu banezerwa ariko bakirinda ibintu byose bihungabanya umutekano”.

Yavuze ko hari abandi bantu 6 batawe muri Yombi kubera ubujura.Barimo 4 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakekwaho kwambura abantu Telefone.

Isoko: RadioTv10

 

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 12 ukwiriye kumenya ku rukundo rwanyarwo

Next Story

Liverpool na Real Madrid ziri kurwanira Mbappé

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop