LIVE : Umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame

10/08/2024 21:53

Kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2024 muri Stade Amahoro hazabera Iborori byo kurahira kuri Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi watsinze amatora ku mwanya wa Perezida ku majwi 99.18%. Ukomeze usome iyi nkuru turajya tuguha amakuru yose uko araba agezweho kuri uyu muhango wo kurahira.

3:49‘: Hari kuririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame amaze kurahirira kuyobora u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri gususurutsa Abanyarwanda.

Ibyishimo byari byose ku baturage bahuriye muri Sitade Amahoro, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basesekaraga aho aje kurahirira kuyobora u Rwanda.

Ibihumbi by’abaturage bitabiriye bati: “Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame inzandida.”

Akarasisi niko kari gutambuka muri Stade Amahoro ahari kubera umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Ni ibirori
Inzego z’umutekano

UKO GAHUNDA NYIRIZINA ITEYE

Biteganyijwe ko gahunda itangira saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

Harabanza kwakirwa abakuru b’Ibihugu bifatanyije n’Abanyarwanda mu irahira rya Perezida Kagame. Harakurikiraho kwakira Perezida Paul Kagame ubwo araba ageze kuri Stade Amahoro , hakurikireho umuhango wo kurahira.

Perezida Paul Kagame narangiza kurahira, harakuriraho kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu. Perezida Paul Kagame aragenzura ingabo, hakurikireho akarasisi.

Perezida Paul Kagame narangiza kugenzura ingabo, Itorero ry’Igihu rirataramira abitabiriye ibirori , hakurikireho ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ibi birori birasozwa no kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu. [Sc: Igihe].

Ni ku nshuro ya Kane Perezida Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda nka Perezida watowe. Ni inshuro imwe yarahiriye kuruyobora mu nzibacyuho.

ABAHANZI BARI GUTARAMIRA ABITABIRIYE UMUHANGO WO KURAHIRA KWA PEREZIDA PAUL KAGAME.

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James ari mu bihumbi bisaga 45 by’abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame aho ari gutaramana nabo.King James yamamaye mu ndirimbo zinyuranye ndetse ari no mu bahanzi bafatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida wayo aho bazengurukanye mu gihugu hose.

Umukuru w’Igihugu cya Tanzania , Samiah Suluhu Hassan , ageze mu Rwanda  aho aje kwitabira ibirori byo kurahira kwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Abahanzi bari kuririmba harimo ; Senderi Internaional , Ariel Wazy, Bwiza n’abandi. Aba ni bamwe mu bahanzi bafatanyije na FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wayo wanatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ku majwi angana 99.18%.

11:22′: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bose bategereje umugeni wabo, Umukandida wa FPR Inkotanyi. Ibirori nyirizina biratangira ku isaha ya Saa Cyenda.

Ibyishimo ni byose muri Stade Amahoro.
Mu bikorwa byo kwamamaza yaje ya mbaye agatimba.
Nyuma yo kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame yambaye agatimba, uyu mubyeyi yambara ibirori byo kurahira. Photo/ Igihe

Ku mihanda yerekeza kuri Stade Amahoro harimbishijwe mu mabendera y’Igihugu nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro umunsi udasanzwe ku Banyarwanda, w’Irahira rya Perezida wa Repubulika.

Ibendera ry’u Rwanda mu mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Stade Amahoro yuzuye.
Akanyamuneza ni kose ku nzego zitandukanye z’Abanyarwanda muri Stade Amahoro.

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Ku isaha ya Saa Yine zo kuri uyu  wa 11 Kanama , Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yageze mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aho yitabiriye Irahira rya Perezida Kagame.

Byamaze gutangazwa ko umuhango nyirizina urangira ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa [ 3:00′] kuri Stade Amahoro amahaze kugera imbaga y’Abanyarwanda baturutse imihanda yose.

Kuva mu masaha mu gitondo kugeza ubu, benshi baracyinjira muri iyo Stade yakira abantu ibihumbi 60.

7:00‘: Abanyarwanda bo mu Karere ka Nyabihu , batangarije Umunsi.com ko gahunda ari ukwifatanya n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame muri iyo Manda nshya , bashyigikira ibyagezweho.

Uwitwa Rutikanga Paul yagize ati:”Uyu munsi ni ubwo gushimangira amatora twagize. Twe rero, uyu munsi twiyemeje kugendana na Perezida wacu tushyigikira ibyagezweho tugera no ku bindi birenzeho”.

Benshi mu baturage bo muri aka Karere bafashe urugendo ruberekeza mu Nukuri wa Kigali kuri Stade Amahoro ahabera umuhango nyirizina.

Abanyarwanda benshi banejejwe n’uyu munsi udasanzwe kuri bo aho bemeza ko aribwo bukwe bari bategereje nyuma y’aho Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi atsindiye amatora.

Kugeza ubu , bamwe mu banyarwanda bahigiye gutangira kwinjira muri Stade Amahoro mu masaha ya Kare kuva nka Saa 6h00’ za mu gitondo kugira ngo badacikanwa n’ibirori byo kurahira ku Mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa 11 Kanama 2024: UMUNSI NYIRIZINA WO KURAHIRA.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Ramkalawan ari i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Perezida was Togo Faure Gnassingbé, yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame biba kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama.

Umwami wa Eswatini 🇸🇿 Mswati III yageze i Kigali mu Rwanda, aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame uheruka kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

10:30′: Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda n’amajwi 99.18%. Ibirori byo kurahira birabera muri Sitade Amahiro kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, bikaba byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu 22.

Uyu munsi wo ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024,wabaye umunsi w’akazi gakomeye cyane ko kwakira abakuru b’Ibihugu n’ababihagarariye mu Muhango wo kurahira kuri Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18%. Ni ibirori biteganyijwe ejo kuri Stade Amahoro. Turabasaba gukomeza kubana natwe kuri iyi nkuru kuko buri munota turajya tubagezaho uko bihagaze.

10:20′ : Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ni we wamwakiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

7:39‘: Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta

7:25′: Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali,yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

6:49′ : Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe

6:29 : Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yatangaje ko azitabira ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.Uyu Mukuru w’Igihugu azagera mu Rwanda ku Cyumweru

6:24′ : Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné, yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, bizaba kuri iki Cyumweru.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.

5:15′: Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yageze i Kigali, ayo yaje guhagararira Perezida Bassirou Diomaye Faye mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

4:57′ : Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yageze mu Rwanda aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare.

4:40‘ : Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

4:23‘: Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali aho yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa.

4:22‘: kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kigali aho yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame, rizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Kiir yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Visi Perezida wa Zimbabwe nawe ari mu Rwanda aho yaje kwifatanya na Perezida Kagame mu muhango wo kurahira.

10:59′: Visi Perezida wa Malawi , Dr. Michael Usi , nawe yagize mu Rwanda, aho yaje kwifatanya na Paul Kagame mu muhango kurahirira kuyobora u Rwanda.

Ku wa 09 Kanama 2024 nibwo Perezidanse ya Guinée yemeje ko Perezida Mamadi Doumbouya azaba ari i Kigali mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame bizaba ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.Uyu akaba yaramaze kugera mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera abakuru b’Ibihugu bitandukanye baje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda kuri uyu munsi ufatwa mk’udasanzwe. Tariki 11 Kanama kandi ni umunsi witeguwe na buri Munyarwanda wagize uruhare mu gutora na cyane ko byakozwe mu mahoro no mu mutekano.

Abakuru b’Ibihugu barenga 20 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 11 Kanama 2024 mu Birori bizabera kuri Stade Amahoro.

Visi Perezida wa Uganda Jessica Alupo niwe uzahagararira Yoweli Kaguta Museveni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainarugaba yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 09 Kanama.

 

Previous Story

Butera Knowless yifurije isabukuru y’amavuko Madamu Jeannette Kagame

Next Story

U Burundi na Congo ntabwo byitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop