Umuhanzikazi Butera Knowless uherutse kugabirwa Inka na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bahanzi yafashe umwanya yifuriza isabukuru y’amavuko Madamu Jeanette Kagame.
Ubusanzwe Madamu Jeanette Kagame yitwa Jeannette Nyiramongi Kagame (Jeannette Nyiramongi) nk’uko Paji ye ya Wikipedia ibigaragaza. Yavutse tariki 10 Kanama 1962 , kuri ubu akaba amaze kuzuza imyaka 62 y’amavuko.
mu magambo yuzuye ishimwe ryinshi , Butera Knowless anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze [X] yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko kuri Nyakubahwa First Lady “Madamu Jeanette Kagame”.Warakoze kuba urugero rwiza ku bantu benshi by’umwihariko abagore n’abakobwa. Uri umugisha kuri twebwe twese. Turagukunda”.
Butera Knowless hamwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo Tom Close n’umugabo we , Ishimwe Clement, baherutse kugabirwa Inka z’Inyambo n’umukuru w’Igihugu , nyuma yo gutemberezwa mu Rwuri rwe.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza , Butera Knowless yafashe ijambo aganirira Perezida Paul Kagame , Umukandida wa FPR Inkotanyi ubuzima yabayemo butari bumworoheye cyakora nawe amwizeza kuzamusura ndetse aranabikora.