Lil Nas uvugwaho kuryamana nabo bahuje igitsina yeteguje indirimbo yise J Christ

09/01/2024 19:13

Umuhanzi w’Umunyamerika Lil Nas wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yateje urujijo rwo kuba yarakiriye agakiza cyangwa niba ari ubuhakanyi nyuma yo guteguza indirimbo yise ‘J Christ’.Ni indirimbo yateguje yifashishije ifoto y’umusaraba uriho umuntu ubambye.

 

Iyi ni indirimbo izasohoka ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024 nk’uko nyiri ubwite yabitangaje .Nyuma y’igihe adashyira hanze indirimbo, Lil Nas ukunda kwambara iby’abagore cyangwa akagaragara atwite, yavuze ko iyi ndirimbo ye ishushanya ukugaruka gukomeye kw’ibihe byose..

 

Yagize ati:”Indirimbo yanjye nshya ishushanya umuntu wagize ukugaruka kw’ibihe byose ! J Christ Mutarama 12 , 2024 00:00”.

 

Iyi ndirimbo iraba ije gusimbura iyo yaherukaga gusohora muri 2012 yitwa ‘Late to da party’ yafatanyije na Young Boy , Never Broke Again na Star Walking.Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi yakoresheje ifoto imeze nk’iyakoreshejwe igaragaza Yesu ku musaraba.

Advertising

Previous Story

INKURU IBABAJE: Ella Wo Muri Film “Bad Fame series” Yapfushije Sekuru!

Next Story

IGICE CYA 06 CYA FILME “BAD FAME” Cyageze hanze! Bimaze iki kugira amafaranga ariko ugahoza ku nkeke uwo mwashakanye?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop