Kuri uyu wa Kabiri Taliki 09.01.2024 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Sekuru wa Uwase Elliane Uzwi nka Ella Muri Filime “BAD FAME” Yitabye Imana. Iyi nkuru yamenyekanye binyuze ahaca ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Whatsapp bugaragaza agahinda n’ishavu by’uyu mwali uri kumenyekana m’uruhando rwa Cinema NyaRwanda.
Ubu butumwa bwagiraga buti: ” Nitugire Tukwereke ibirori ,none ugiye utabibonye”. Bivuze ko uyu mubyeyi yahoraga yifuza kuzabona abuzukuru be bamwereka ibirori n’ubwo yitahiye icyifuzo cye kitagezweho, ibintu byashenguye abo asize barimo n’uyu ELLA.
Uwase Elliane Umaze kumenyekana nka Ella muri “Bad Fame Series” Sekuru yitabye Imana Igihe Igice Cya 6 Cya film BAD FAME kigiye Hanze. Uretse Kuba Ella akina muri filime “Bad Fame” asanzwe ari n’umufotogarafe ( photographer) wabigize umwuga @alpics @uwa42elliane nk’amazina akoresha ku mbugankoranyambaga ze.
Imana ihe Sekuru kuruhukira mu mahoro!
REBA UWASE ELLIANEÂ Â MURI BAD FAME SERIES AKINAMO YITWA ELLA
https://youtu.be/9HRKkjPiuag?si=cozc4195V4ZF7wQC