Advertising

Photo/ Kwizera Olivier

Kwizera Oliver yaciye amarenga avuga ko umwanya we bawumwibye bakaba batamuhamagara

12/06/23 8:1 AM
1 min read

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu cy’uRwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yimwe umwanya we wo gukinira ikipe y’Igihugu.

 

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Kwizera Olivier yanditse amagambo yafashwe nko gutakamba asaba ko yagarurirwa icyizere mu ikipe  akongera agakinira Amavubi nyuma yo guhagarikwa inshuro nyinshi yageraho ntiyongere guhamagarwa.

Photo/ Kwizera Olivier

Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Konti ye ya Instagram, yagize ati:”Basezereye izina ryanjye , ku rutonde mu gihe umugisha wari usohoye.Bashakaga gufata umwanya wanjye, ariko ikirere kiranyiyereka”.

 

Nubwo uyu musore atigez agaragaza neza ibyo yavugaga benshi bahise batekereza ko avuze Amavubi , bamubwira ko bamukumbuye mu ikipe y’Igihugu.Uwitwa Alfredy Ndagijimana yagize ati:”Turagukumbuye mu Mavubi muvandimwe”.

Ubutumwa Kwizera Olivier yatambukije. Photo/Screenshoot- Instagram ya Kwizera Oliver

Sponsored

Go toTop