Nyuma y’amakuru avuga ko Zuchu ashobora kuba yitwaza ibitaramo no kuba ari muri Lebal ya Simba akamwita uwe, yongeye gushimangira ko umubiri we ari uwa Diamond ndetse ko yemerewe kuwukoresha icyo ashaka.
Ubwo bari mu gitaramo cya Wasafi Festival, Diamond na Zuchu bahuje imbaraga baririmbana indirimbo bahuriyemo bafatanya n’abfana babo kwishimana.Nyuma yo gutarama bagiye gusoza bombi barahoberanye maze bahuza urugwiro abafana bipfuka mu maso.Bakiva ku rubyiniro abanyamakuru baranditse abandi bavuga ko Zuchu yaciye igikuba.
Ubwo baririmbaga, Zuchu yasubije abantu bavuga ko Diamond Platnumz akoresha umubiri we gusa byonyine, bakanemeza ko atamugira umugore.Zuchu kandi yavuze ko abantu baba bashaka ko areka Diamond Platnumz akamusiga wenyine, batazigera babigeraho kuko ngo niba batekereza ko aba arimo kumukina arintacyo bitwaye yongeraho ko :”Umubiri wanjye ni uwa Diamond yawukoresha icyo ashaka”.
Zuchu yagize ati:”Baravuga ngo Simba ni imbwa, mureke akine nanjye, umubiri wanjye ni uwe”. Aya magambo yayavuze arimo kuririmba ndetse yishimanye n’abafana be.
Si ubwambere aba bombi bari berekanye urukundo mu gitaramo hagati by’umwihariko mu bitaramo bya Wasafi Festival.
Igikomeje kuyobera abantu ni uburyo Zuchu ariwe uhora avuga ko akunda Diamond , mu gihe undi aba atuje ari mukazibisanzwe.Diamond Platnumz ntabwo yari yavuga ko akunda Zuchu.