Nta muntu wizeye ko papa umbyara ariwe wanteye inda, nanze gukuramo inda kugeza mbyaye umwana ! Umukobwa yavuze inkuru ye maze abantu bagira ubwoba

06/12/2023 07:56

Data umbyara yatangiye kuryamana nanjye ubwo nari nkiri muto cyane, icyo gihe nigaga muri secondary. Nari umwana data yakundaga cyane kurusha abandi, yanyishyuriraga amafaranga y’ishuri mbere ndetse akanangurira ibintu byiza ataguriraga abandi bana twavukanaga.

 

 

Ijoro rimwe nibwo narindyamye numva umuntu ankozeho mu ijoro, nubuye amaso mbona ni Papa umbyara. Icyo gihe nari ndyamanye na Mushiki wanjye mukuru nuko papa arambira ngo mbyuke mukurikire.

 

 

Naramwizeraga cyane, kuko yarankundaga cyane rero ntacyari kumbuza kumukurikira, narabyutse ndamukurikira musanga mu cyumba cye, mama umbyara yari yaragiye kurangura ibicuruzwa yacuruzaga. Iryo joro papa yari wenyine maze ansaba ko nakicara ku buriri. N’uko arambwira ngo urabizi ko nkukunda cyane, bumbura amaso yawe neza undebe, Hari ikintu tugiye gukorana njye nawe, ngiye kukwigisha ikintu uzakoresha kugira ngo ubone umugabo. Ni wowe mwana wanjye nkunda kurusha abandi, ibi ukwiye kubimenya mbere Yuko ukura cyane ngo ugire umukunzi mukundana nyuma muzabane nk’umugore n’umugabo.

 

 

Ubwo nibwo yahise amfata ansunikira ku buriri, ubwo nahise menya ikigiye gukurikiraho kuko sinari umwana cyane, natangiye kumurwanya ngerageza kwirwanaho ariko biba ibyubusa. Yarambwiye ngo ashaka ko ibintu bigenda neza mu mahoro ko ninkomeza kumurwanya n’ubundi birangira arinjye ubibabariyemo.

 

 

Nahise menya ko ntakundi biragenda, ndamureka yewe nanga no gusakuza kuko yari papa umbyara numvaga ko ninsakuza bitera ikibazo mu muryango ugasanga umuryango wanjye urasebye hejuru y’igikorwa cy’Ubujiji data yarari gukora. Data yantwariye ubusugi muri iryo joro ndetse andahiza kutazagira umuntu n’umwe mbibwira. Ubwo ntakundi nemeye ko nta kintu nzavuga kugira ngo andeke ngende.

 

 

Nari mu buribwe cyane, anjyana kwa muganga, ndetse ibibazo byose muganga yamubazaga niwe wabisubizaga mu kimbo cyanjye. Nagerageje gucira amasiri muganga ariko iyo aza kuyabona yari kumenya ibyo nashakaga kuvuga. Byaje kurangira nsoje amashuri kuko n’ubundi nendaga gusoza, gusa nari nararambiwe mbana n’umutwaro ukomeye, ntagisinzira, nsigaye nduka bya hato bahato, maze nigira inama yo kubibwira mama umbyara.

 

 

Mama yandebye mu maso maze atangira kumbaza ibyo nariye, ibyo nanyoye, inzozi ndi kurota , Niba nta bwonko mfite, ubwo narimaze kumubwira ko papa yamfashe ku ngufu. Yatangiye kureba mu maso neza Niba meze neza ndetse atangira kumva Niba mfite umuriro kuko we ntago yemeraga ibyo namubwiraga. Ubwo Papa yazaga mama yamubwiye ko navuze ko yamfashe kungufu, maze mama asaba papa kuza gusubiza ibyo bibazo.

 

 

Mama yabivuganye ubwoba yumvaga bidashobora ariko isura ya papa yarahindutse nanjye ndabibona maze arambaza ngo umudayimoni wanteye witwa gute!! Ubwo mama nawe yahise yemera ko Ari umudayimoni wanteye maze banjyana kwa Pasiteri kunsengera. Ubwo mama yavugaga ko amakosa Ari Aya papa kuko yankundaga cyane bityo nkaba natangiye kurota njye nawe twaryananye.

 

Mu maso yabo, mu nda yanjye numvishe bihindutse mpita ngwa hasi, nuko mama ahita avuga ko n’ubundi yabibonaga ko ntameze neza. Icyo gihe papa yatangiye guhagarika kunyitaho nkuko yabikoraga mbere ndetse impano yampaga arazihagarika ndetse ageraho aba ahagaritse kongera kuryamana nanjye.

 

 

Ubwo mu minsi yakurikiye nendaga gusubira ku ishuri kuko ikiruhuko cyari kirangiye, ubwo Papa yaraje arambwira ngo ninkomeza kumurwanya ntago Nzajya kwiga. Nanjye kumurwanya narimbirambiwe tujya kubukorera mu gikoni kuko ntago twari kujya mu buriri bwe na Mama. Umunsi ukurikira nagiye ku ishuri maze aza kunsura anzaniye ibiryo ndetse n’ibindi bintu byiza. Icyo gihe sinashakaga kumubona kuko yanyibutsaga byose ntashaka kongera kwibuka.

 

 

Nagarutse mu kiruhuko birakomeza kuko yakoreshaga amafaranga y’ishuri nkiturufu insinda. Ijoro rimwe ubwo nagarutse mu buriri nararize cyane nuko mukuru wanjye arabyumva maze atangira kumbaza ikiri kundiza, mpita ndekera kurira ariko mbona ko atanyuzwe. Mu gitondo yahise abibwira mama, mama nawe abikoza papa, Bose bavuga ko amadayimoni ambamo ariyo abitera.

 

 

Nkirangiza amashuri yanjye, nahise mpunga murugo njya kuba kwa Aunt wanjye, yagize ngo nje kumusura gusa kugera ubwo namubwiye ko nzahava byose bigeze ku musozo. Yari umugore ufite umwana akunda kunsiga mu nzu ariko papa we ntiyabikundaga kuko papa yahoraga asaba Aunt wanjye kunyirukana ngo nsubire mu rugo, ubwo nahavaga nisanze mu mujyi witwa Accar mbana n’inshuti yanjye twiganye ku ishuri.

 

 

Buri gihe numvaga nshobora kuba ntwite ariko nabyemeye neza umunsi ntangira kumva nacitse intege. Nta mafaranga twari dufite ngo njye kwa muganga kugera ubwo papa winshuti yanjye aje kureba uko meze, yahise anjyana kwa muganga maze bambwira ko ntwite. Nararize cyane nsaba uwo mu papa w’inshuti yanjye kutanyirukana, kuko iyo nsubira murugo bari kunyica ndetse papa agakuramo inda yanjye kuko numvaga nshaka kubyara uwo mwana.

 

 

Icyo nicyo cyantabaye, kuvuga ko papa ashobora gukuramo inda yanjye!! Uwo mu papa yahise ambwira ko nzasubira mu rugo inda ibaye Nini hahandi kuyikuramo batabishobora. Ubwo natangiye gushaka ahandi Nzajya mbere Yuko uyu mugabo anyirukana. Anandi nabonye ni ku ishuri kuko bashaka umuntu wajya ufasha mu kwita ku ishuri. Baje kumpa akazi naho kuba, ntangira gukora cyane kugira ngo uwo mugore wari umpaye akazi atazanyirukana.

 

 

Kuguma ntwite Niko kwihorera kwanjye kuko sinashakaga ko umuryango wanjye ugira icyo ubimenyaho. Narimbizi ko umwana ntwite Ari uwa papa rero nagombaga gukora uko nshoboye nkamubyara kugira ngo nereke Bose ko ntari umusazi ubwo navugaga ko papa ariwe wanteye inda.

 

 

Naje kubyara umwana w’umuhungu ariko wa mugore wampaye akazi akanyingingira kujya mu rugo. Narimbizi ko azanyirukana nibwo nahise mubwira inkuru yanjye yose uko byagenze. Yarambwiye ngo ndabizi ntago ushaka kujya mu rugo ariko singombwa ko umbwira ibinyoma kugira ngo ugume hano. Nahise ndira cyane nibaza ngo ninde uzanyizera! Nibaza uko babwira umuntu ibyambayeho ngo byibura anyumve!! Uko nahise mera byamuteye ubwoba maze ansaba kumubwira byose.

 

 

Nibwo nahise ntangirira aho byose byatangiriye, mubwira kuntu nahunze mu rugo mbona atangiye kundeba nkuko mama yandebye ubwo namubwiraga inkuru yanjye, ubwo nyine narintegereje ko ansubiza nkuko mama yansubije ubwo namubwiraga inkuru Yuko papa yamfashe kungufu. Gusa yahise ambaza ngo meze neza!? Numvishe ko atanyizeye ntangira kwibaza ahandi hantu ngiye guhita njya!

 

 

Umunsi ukurikira wa mugore yazanye n’umugabo ntazi, kumbi uwo mugabo yari umu Pasiteri, sinigeze nkunda uburyo yandebaga mu maso, yandebaga adahumbya ndetse atankuraho amaso. Namubwiye inkuru yanjye yose nuko ahita agenda. Interuro ya mbere yavuze nuko yavuze ko ndi kuvugisha ukuri, ndetse avuga ko nshobora kuba naranyuze muri byinshi.

 

 

Narimfite umwana wanjye maze mpita Muha wa mugore maze ndasohoka hanze ndarira kuko ku nshuro ya mbere nibwo narimbonye umuntu unyizera. Abantu benshi ndabibahirwa ariko uwo mugabo sinjya mwibagirwa Niba akiriho Imana ukomeze imuhe umugisha.

 

 

Ubwo uwo mu Pasiteri na wa mugore bashakaga ko njya mu rugo guhura n’umuryango wanjye. Ubwo Pasiteri yavugaga ko papa akwiye kwishyura ibyo yakoze byose, ubwo Pasiteri yahise agenda agendana agahinda mu maso ndetse iyo niyo nshuro atigeze andeba mu maso. Ubwo wa mugore yambajije Niba niteguye kujyana nabo ndabyanga kuko n’ubundi umuryango wanjye nta n’umwe washakaga.

 

 

Ubwo umwana wanjye yuzuzaga amezi 3, nasubiye mu rugo, sinigeze nsezera wa mugore ahubwo numvaga nkwiye gutaha nkajya gucyemura ibibazo byanjye ngenyine. Ngeze mu rugo mama ambonye amera nkubonye umuzimu, maze ambaza igitumye ngaruka ko ngo n’ubundi nari narabajugunye. Kuriyo nshuro noneho yabonye mfite n’umwana maze aravuga ngo ndabibona, ndabona warabyaye, wakagumanye n’umugabo waguteye inda. Nanjye musubiza ko nje kureba umugabo wanteye inda, Niba mutanshaka ndasiga uyu mwana hano kwa se ngende.

 

 

Ubwo yahise asakuza ahamagara mu izana papa ngo aze asobanure ibyo ndi kuvuga, ubwo Papa yahise aza yarakaye, maze mvuga ko nari narahunze kuntu yamfataga kungufu, kuko ntashakaga gukomeza kujya ndyamana na papa umbyara , kuko kubwamahirwe macye ubwo nagendaga n’ubundi wararangije kuntera inda.

 

 

Hari abaturanyi benshi bishimira kumubona kuko nari narabuze ariko ntibari Bazi inkuru yari ihatse guhunga kwanjye. Papa yakoze uko ashoboye ngo abwire abantu ko ndi gukina ariko nihagararaho nukumugore noneho. Ubwo inkuru yatangiye kuba Kimomo. Nahise nsubira kwa Aunt wanjye yishimira kongera kumbona, arinako ansaba imbabazi kureka gukomeza kubwira abantu inkuru yanjye ko byose azabyitaho. Gusa nari nacyerewe kuko inkuru yari yarabaye Kimomo ahantu hose.

 

 

Mama yaje kunsura we na mushiki wanjye kwa Aunt aho nabaga, baza barira cyane bibaza ibyo Nahuye nabyo kubera ibyo papa yankoreye, ariko ntago bari bakabyemeye, nibwo navuze ngo Hari mushaka ko umuntu apfa kugira ngo mwemere ukuri igihe cyose nta wo mu muryango wanjye wizeye ibyo mvuga usibye Aunt nawe cyeka ko atabyizeraga nesa. Ubwo nabajije Aunt aho papa Ari maze arahambwira. Ubwo yari yarahunze mu myaka 10 nta muntu wari Uzi aho yarari.

 

 

Nyuma umwana wanjye yaje gupfa maze ku munsi wo kumushyingura nta muntu waje wo mu muryango wanjye usibye Aunt gusa, ikiriyo kirangiye nabwiye Aunt ko yakoze kuri byose ambaza aho ngiye mubwira ko ntaho nzi, ubwo nasubye kureba wa mugore wampaye akazi ntwite kureba Niba agikira hahandi, ambonye arishima mubwira byose maze ambwira ko mfite ubuzima bukomeye nanyuzemo ndetse ko bishobora bacye.

 

 

Yarongeye ampa akazi  ndetse ambera mama muri byose, muri 2013 Nahuye n’umuntu nzi ambwira ko papa umbyara amaze imyaka 2 apfuye, ndetse ko yashyinguwe nabi, gusa n’ubundi ntacyo byari bimbwiye. Mama we aracyari muzima ariko sinjya mbyitaho kuko ubu nabonye mama unyumva unyitaho, kuri ubu nta makuru yabo tuvukana nzi. Ubu nta mugabo ngira nta mwana kuko nibyo nahisemo cyane ko nanyuze muri byinshi.

 

 

 

 

Source: towngist.com

 

Advertising

Previous Story

Icyo Bibiliya yigisha ! Adam yari afite umugore umwe

Next Story

Kwizera Oliver yaciye amarenga avuga ko umwanya we bawumwibye bakaba batamuhamagara

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop