#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Bruce Melodie muri ibi bihe byo kwibuka

07/04/2024 06:46

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yafatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe, avuga ko u Rwanda rugeze heza.

Mu magambo ye anyuze ku mbuga nkoranyamba ze , Bruce Melodie yagize ati:” #KWIBUKA30. Uku Kwezi kwa Kane gushimangira imyaka 30 kuva mu 1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.U Rwanda rugeze kure rukira ibikomere rwiyubaka ku buryo ubu rugeze aheza ubu.Nk’uko dutangiye ibihe byo kwibuka , ni cyo gihe cyacu cyo kwibuka twiyubaka”.

Uyu munsi tariki ya 07 Mata 2024 ,hatangiye icyumweru cyo kwibuka Inzira karengane zazize uko za utse mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Bruce Melodie nawe ni umwe mu batanze ubutumwa ku ikubitiro agaragaza ko yafatanyije n’Abanyarwanda.

Uyu munsi mu Rwanda hari abakuru b’Ibihugu bitandukanye, intumwa zabo n’abandi bayobozi baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Advertising

Previous Story

Bill Clinton wabaye Perezida wa Amerika ari mu Rwanda

Next Story

#Kwibuka30: “Igiti gitemwe cyongera gushibuka” ! Isimbi Model

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop