Bill Cliton wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika [USA], yaje kwifatanya n’u Rwanda n’Isi muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30.
Kimwe n’abandi bayobozi Bill Clinton yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024.Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaje kwifatanya kandi n’abandi bayobozi bakomeye nabo bari mu Rwanda.
Muri aba bakuru b’Ibihugu bari mu Rwanda , harimo; Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Uwa Repubulika ya Cech Petr Pavel,Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina ,Minisitiri w’Intebe wa Ethipia Abey Ahmed na Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Ghazouani.
Ku itariki 03 Mata 2024, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ko azohereza intumwa kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga 1 000 000 bishwe mu gihe cy’iminsi 100.