#Kwibuka30: Tom Close wabuze ababyeyi ari muto yageneye ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

07/04/2024 22:51

Umuhanzi Tom Close, yifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze , Tom Close, yagize ati:”Wowe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, komera, utwaze gitwari, wasigariye kubaho no gutuma abawe batazima.Abacu twabuze ntibazibagirana turiho”.

Tom Close azwiho gutambutsa ku mbuga Nkoranyambaga ibitekerezo bitandukanye byubaka imbaga nyamwishi.Kuri ubu, Tom Close yifatanyije n’Abanyarwanda atanga ubutumwa.Benshi batanze ubutumwa bugaragaza ko aho u Rwanda rwavuye ari habi ariko ko rugeze aheza ariyo mpamvu insanganyamatsiko igira iti:”Twibuke, Twiyubaka”.

Tom Close yavutse kuri Lt Col Edward Karangwa na Sgt Grace Dukuze, bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bakaza gupfa ari muto cyane.se wa Tom Close yahoze muri NRA [National Resistance Army , yagize uruhare mu kubohora Igihugu cya Uganda.

nyuma yo kubona ko akwiriye no kubohora urwamwibarutse, Se wa Tom Close , Edward Karangwa, yahise yiyunga kungabo zari iza RPA [ Rwandan Patriotic Army].Mu 1991 nibwo Nyina wa Tom Close Sgt Grace wakoraga muri Bank nawe yiyunze ku ngabo za RPA , gahunda ariyo kubohora igihugu.Muri icyo gihe Tom Close yari afite imyaka y’amavuko nkuko The New Times babyanditse.

Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be,Tom yarakuze ashaka kuzakomeza gusigasira ibigwi byabo n’umuhate uvanze no kwitanga bari bafite.Tom Close yaje gushaka impano izatuma ibigwi by’ababyeyi be bigaragarira muri we cyakora yisanga muri muzika no mu Buvuzi aho kugeza ari umuhanzi ukomeye ndetse akaba umuganga [Dr].

Advertising

Previous Story

Uko watuma umusore agukunda cyane kugeza mubanye

Next Story

Ibintu ukeneye gukora niba ushaka ko Imana igusubiriza amasezerano

Latest from Imyidagaduro

Go toTop