#Kwibuka30: Bwiza yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

09/04/2024 22:06

Umuhanzikazi bwiza, yasabye abahanzi guhindura amateka y’urubyiruko rwijanditse  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ibi yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko hari urubyiruko rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekanako igihari kuri ubu ari uko urubyiruko rwakomeza gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka Igihugu aho ku gisenya.Abajijwe isomo urubyiruko rukwiriye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Bwiza yagize ati:

”Jenoside yakorewe Abatutsi , yagizwemo uruhare cyane n’urubyiruko , nirwo rwayishyize mu bikorwa.Njye nk’urubyiruko rero, binyerekako imbaraga zanjye zifite icyo zivuze ku gihugu cyanjye.Mfite ubushobozi bwo guhitamo icyo zizakimarira yaba ibyiza n’ibibi, rero kugeza uyu munsi mfite ubushobozi bwo gukorera Igihugu cyanjye ibyiza byinshi”.

Bwiza uri mu bafite ababyeyi barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, yashimiye urubyiruko rwigomwe ubuzima bwarwo , rugasiga imiryango yaryo rukajya ku rugamba rwo kubohora Igihugu.Bwiza , yemeza ko byamusigiye isomo ry’uko hari byinshi yakora kugira ngo abamukomokaho bazabeho mu Rwanda bishimira.Bwiza yaboneye gushimira Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo amateka ya Jenoside yigishwe  mu mashuri kuva ku bana kugeza ku bakuze.

Bwiza yemeza ko igisigaye ari uko urubyiruko rwafata aya mateka nk’ayarwo , bakayihugura kugira ngo bayamenye.Bwiza yasabye abahanzi kudafata ibihe byo kwibuka, nk’ibihe byo guceceka ahubwo bagakoresha uwo mwanya bigisha ababakurikira amateka no gutanga ubutumwa bw’ihumure.

Advertising

Previous Story

Gutwarwa n’amazi y’imvura byatumuye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ! Byukusenge Eugenie

Next Story

Abagabo: Umugore ushaka ko umwegera akoresha ubu buryo kugira ngo ubone ko agukeneye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop