Gutwarwa n’amazi y’imvura byatumuye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ! Byukusenge Eugenie

09/04/2024 21:11

Byukusenge Eugenie , ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kanombe.Kuri ubu ni Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.Yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yabaye ari umwana hari ibyo yajyaga abona.Kimwe n’abandi bana biganaga mu ishuri, ngo ntabwo babitaga Abatutsi ahubwo babitaga Inyenzi.

Ati:”Twaba dukina n’abandi bana, ayo mazina bakayatwita, twajya mu ishuri bakaduhagurutsa, Rimwe na rimwe najyaga mpaguruka mu batwa mu bahutu no mu batutsi”.Yagaragaje ko umwarimu witwaga Lodia ku Ishuri ribanza rya Rusheshe yajyaga amubwira ngo ajye kubaza se wabo wigishaga kuri iryo shuri witwaga Ndakebuka wari uzwi ku izina rya Fondateur icyo ari cyo.

Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 itangira ngo umubyeyi we yateshejwe agaciro abikorewe n’umupolisi wa Komine Kanombe witwaga Kiwi anababwira ko bagomba gupfa.Inka z’iwabo Interahamwe zarazishe , baranabasahura.Tariki 09 Mata 1994 , niwo munsi wamubereye mu bi cyane.

Nyina wari ufite abana 7 , bamuroshye muri Nyabarongo bamaze kumujishura umwana yari afite, abana yari kumwe nabo  barishwe ingobyi barayitwara.Avuga ko imvura yaguye ari nyinshi nuko we ikamutembana agafatwa n’ibyatsi bya Vetiveri bikanamubera ubwihisho.Interahamwe zaramubuze, nawe asubira mu rugo yihisha mu cyobo bakuyemo abatafari.

Ati:”Imbwa yari iri murugo irambona, imbonye, iraza impunahunaho irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura ikantereka iruhande.Ngiye kubona mbona irongeye irirukanze izanye ikijumba igifashe mukanwa  irangije irakimpa, amazi narayanyoye, ikijmba ndakirya ndaryama imbwa iragenda menya ko iwacu iwacu bapfuye.Mama baramuroshye n’abana bose”.

Ashimira ko yashibutse akabasha kwiga ubu ni umucuruzi wacuruje bikemera.Ashimira kandi Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  , agasaba abarokotse Jenoside gukomera ntibaheranwe n’agahinda.

 

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Rayon Sports yakoze urugendo rwo kwibuka yunamira Abatutsi bazize Jenoside

Next Story

#Kwibuka30: Bwiza yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop