Advertising

#KWIBUKA29: Ababyeyi Banjye barabishe bose bantoragura mu mirambo – Kevin

10/04/2023 20:06

Iradukunda Kalisa Kevin ni umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. M’ubuhamya bwe agaruka k’uburyo yarokotse Jenoside ari i Nyamirambo ya Kigali.

Kevin uhagarariye umuryango Child Of Rwanda Family yarokokeye i nyamirambo.ubwo kwica Abatutsi byari birimbanije mu Mujyi wa kigali ,ababyeyi ba Kevin na Kevin bari i Nyamirambo ari naho kevin yatoraguwe ari uruhinja rw’amezi 5. Ati: uwantoye yambwiye ko nari uruhinja ruteye impuhwe, ndi hagati mu mirambo myinshi maze umubyeyi atambutse kunsiga biramunanira yarantora anjyana murugo ndokoka ntyo.

Iradukunda kalisa Kevin avuga ko yakuriye mu bigo by’imfubyi akaza kubona umuryango nyuma.Ati:”Ubu hashize igihe gito mbonye umuryango ariko hari abandi bana batarabona imiryango”. Kevin akomeza uvuga ko abamureze bamubwiye ko ababyeyi be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kalisa Kevin ati:”N’ubwo hari abana benshi batarabona imiryango ariko ndashimira H.E. Kagame Paul ko dufite Igihugu kiza bityo nizeye ko nta mwana uzasigara adafite umuryango umwitaho.

Iradukunda Kalisa Kevin ubu ni umukuru w’umuryango Child of Rwanda family ,uyu ukaba umuryango wibumbiyemo abana barokotse Jenoside ariko badafite ababarera. Ubu ari mu muryango aba kigali Nyarugenge mu Nyakabanda h’ i Nyamirambo.

Previous Story

Umwarimu yishwe n’uwamuketseho kumutwarira umukunzi

Next Story

Ingo z’abantu zisaga Miliyari 4.5 z’abatuye isi nta bwiherero zigira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop