Ingo z’abantu zisaga Miliyari 4.5 z’abatuye isi nta bwiherero zigira

11/04/2023 08:17

Nk’uko byatangajwe muri Raporo yo mu 2019 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, igaragaza ko ingo 60%, ni ukuvuga miliyari 4.5 z’abatuye Isi, nta bwiherero zigira.

Muri iyi raporo igaragaza ko abagize izo ngo usanga badafite ubwiherero mu ngo zabo cyangwa ntibabubone mu buryo bworoshye, ku buryo miliyoni 900 muri bo bituma ku gasozi, mu mirima, mu mazi n’ahandi.Igaragaza ko iyi ari imwe mu mpamvu z’ikwirakwizwa ry’indwara zirimo n’iz’ibyorezo nka Cholera, typhoïde, hepatite, imbasa, impiswi n’izindi zituruka kuri uwo mwanda.

UNICEF yo yagaragaje ko ku Isi yose abana 700 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munota umwe cyangwa ibiri, bazize indwara y’impiswi kubera isuku nke, kutanywa amazi meza cyangwa kudakorerwa isuku ihagije mu gihe bakeneye gukoresha ubwiherero.Abakozi ba UNICEF bakora mu mushinga WASH (Water, Sanitation and Hygiene), bakoreye ubushakashatsi mu bihugu 100 hagamijwe gutanga serivisi zivuguruye mu kunoza isuku n’isukura.

Aho muri icyo gihe hahise hafashwa abagera kuri miliyoni 19 kugira ngo nibura bagere ku mazi meza biboroheye.Miliyoni 10.8 ni bo bahise bafashwa kubona ubwiherero.

Muri rusange iyi raporo yagiye itanga ingero nke ku bihugu, igaragaza ko abaturage bari munsi ya 10% batuye mu cyaro muri Côte d’Ivoire, ko ari bo gusa bari bafite ubwiherero kandi busukuye. Igaragaza ko 2/3 by’abituma ku gasozi cyangwa ahandi hatari mu bwiherero ari abatuye mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya cyane cyane mu bice by’icyaro.
UNICEF yagaragaje ko 75% by’abantu bituma ku gasozi n’ahandi hatari mu bwiherero ari abo mu bihugu bitanu by’u Buhinde, Indonesia, Nigeria, Ethiopia na Pakistan.

Iyi raporo yagaragaje ko hakiri urugendo rukomeye rwo guhindura imyumvire y’abatuye Isi kuko benshi mu badafite ubwiherero bidasobanuye ko badafite ubushobozi bwo kubwubaka.

IGIHE

Advertising

Previous Story

#KWIBUKA29: Ababyeyi Banjye barabishe bose bantoragura mu mirambo – Kevin

Next Story

Bose baracecetse babonye ko urukundo rutsinze! nawe iyumvire!

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop