Umwarimu yishwe n’uwamuketseho kumutwarira umukunzi

10/04/2023 16:40

Iyi ni inkuru idasanzwe ndetse idakunze kumvikana mumatwi y’abantu benshi.Kugeza ubu haravugwa inkuru y’umwarimu wishwe nyuma nyo kumukekaho gutwara umugore w’abandi.

Umuyobozi wungirije akaba n’umwarimu wo muri imwe mu mashuri y’ahitwa Nyamira muri Kenya yatewe icyuma mu bikekwa ko yazize gukunda umukunzi w’abandiNyakwigendera, Thomson Ndege, yatewe icyuma ubwo yerekezaga kuri parikingi yo kuri imwe muri hoteri i Kisii. Ibi byatangarijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mosocho ku i saaa saa saba zo kuri uyu wa mbere,tariki ya 10 Mata.

Byavuzwe ko habaye gushwana hanze y’akabari kitwa Pillars mu gace ka Matieko muri metero 400 uvuye kuri sitasiyo ya polisi.Polisi yihutiye kujya aho byabereye,ihasanga imodoka y’umufarumasiye w’umugore wo ku bitaro bya Marani Sub County,wagerageje kwihutisha umukunzi we watewe icyuma,mu bitaro. Uyu mugore ari mu myaka 50.

Raporo y’abapolisi ikomeza ivuga ko uyu mwarimu yari kumwe n’uyu mugore wavuzwe ubwo bavaga mu cyumba cya hoteli.Igira iti”Yatewe icyuma n’umugabo bivugwa ko ari undi mukunzi w’uyu muganga uri mu kigero cy’imyaka 30. Ukekwaho icyaha yari yababonye bajya mu cyumba cya hoteli maze arabatega ubwo berekezaga ku modoka muri parikingi. Yateye icyuma uyu mugabo kabiri mu gituza maze agwa hasi ata ubwenge. ”

Nk’uko abapolisi babitangaza ngo uwagabye igitero yahise ahungira mu mwijima.Ku cyumweru,uyu mugore na nyakwigendera bagaragaye muri rimwe mu maduka manini yo mu mujyi wa Kisii ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mbere yuko bafaya imodoka berekeza kuri hoteri yavuzwe, aho uwagabye igitero yabakurikiye.Uyu mwarimu yahise ajyanwa mu bitaro bya Kisii Teaching and Referral kugira ngo avurwe byihutirwa ariko bimenyesha ko yapfuye akihagera.

UMURYANGO

Advertising

Previous Story

ROCKY KIMOMO arasaba abanyarwanda kwimika urukundo#kwibuka29

Next Story

#KWIBUKA29: Ababyeyi Banjye barabishe bose bantoragura mu mirambo – Kevin

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop