Umuhanzi Platini P umuze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye hano mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Icupa’ imugaragaza yihinduye nk’umugabo ugaragara muri filime ya kinwemo inkuru ya Yesu ndetse yikoreye n’umusaraba.
Muri iyi ndirimbo Platini P atangira agira ati:”Icupa niyo shumi yonyine nizera niryo ryonyine rimpa akanyamuneza mu cyurabuhoro unyuzura umutima ! Umutima .Icupa ma chou chou Bea , Mon Amie my besto, bagufite babyumva , ncika intege ntukabure , ni wowe mbantekereza , udahari ntabuzima”.
Uyu muhanzi agaragaza ko icupa aricyo cyonyine yishingikirizaho, agasobanura ko n’iyo abantu bagiye icupa rye arisigarana.Platin p yagaragaje ko icupa ritagambana.