Umurapari uri mubakomeye ku Isi nzima Marshall Bruce Mathers III azwi nka Eminem (EMINÆŽM) yavutse ku ya 17 Ukwakira 1972, ni umuraperi w’umunyamerika, akaba umwanditsi w’indirimbo, ndetse na producer.
Yamamaye cyane mu njyana ya hip hop  kandi afatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye mu bihe byose. Eminema afite uduhigo twinshi utarondora ndetse yatsindiye ibihembo bikomeye byinshi. Indirimbo ze zakunzwe cyane kuri billboard Hot 100 zirimo  “The real Slim Shady ,Without Me, Loose Yourself, Not Afraid, Love the Way You Lie, The Monster , Godzilla, na Houdini ndetse n’izindi zitandukanye.
Nyuma yo kumurika alubumu ye ya mbere Infinite (1996) hamwe slim Shady EP (1997), Eminem yasinyanye na Dr. Dre muri Lebel yabo yitwa ‘ Aftermath Entertainement.
Ikibabaje nuko akimara  kumurika alubumu ye yitwa Encore ( 2004), Eminem yagiye mu kiruhuko, ahanini bitewe n’ibiyobyabwenge byinshi yakoreshaga. Igihe yagarukaga mu muziki yasohoye alubumu ebyiri zikurikiranya arizo Relapse (2009) na Recovery (2010), iyi yaje kuba alubumu yagurishijwe cyane ku isi mu mwaka wa 2010.
Ahagana muri 2007 ubwo abaganga be bamupimaga bagasanga igipimo cy’ibiyobbyabwenge akoresha kirengeje urugero nibwo yajyanywe mu kigo cyita kubafite ibyo bibazo (rehab) kumwitaho, ndetse ahita afata umwanzuro nta kuka wo kutazongera kugerageza gukoresha ibiyobyangwenge.
Eminem ari mu bahanzi bahiriwe n’umuziki aho alubumu ze  zagurishijwe ku isi hose miliyoni zirenga 220. Ndetse yabaye uwa mbere wacuruje muri Amerika yose ahagana muri 2000, aba uwa gatatu muri 2010. Niwe muhanzi wa mbere wagize alubumu icumi zikurikiranye bwa mbere ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa billboard top 200, kandi afite indirimbo eshanu za mbere kuri Billboard Hot 100.
Ni umwe mu baraperi bakomeye ndetse ibitaramo byabo byitabirwa cyane
kimwe n’ibindi byamamare na Eminem yataramye muri Super Bowl
Mu matora aherutse Eminem yari kuruhande rwa kamala Harris nubwo batahiriwe n’uyu mwaka
Eminem n’umukobwa we Hailie Jade