Kumezi 7 gusa atunze Company ikomeye ! Asia Brown wo muri Kenya umwe mu bana bato batunze agatubutse

November 16, 2023

Muri iki gihe ababyeyi benshi batunze agatubutse bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo nabo batere ikirenge mu cyabo uko byamera kose, Niko bimeze kuri uyu mwana w’umukobwa ukiri muto w’amezi 7 gusa wo mu gihugu cya Kenya akaba atunze Company ye.

 

Vera Sidika ni nyina w’uyu mwana, uyu mugore akaba ari umwe mu bagore Bazwi b’ibyamamare mu gihugu cya Kenya. Rero uyu mugore niwe watumye umwana we w’umukobwa Asia Brown aca agahigo ko kuba umwana muto utunze agatubutse kuko afite company ye.

 

Mu kwizihiza isabukuru ya mezi 7 muri 2022 umukobwa we Asia Brown avutse, uyu mugore nibwo yakoze agashya maze afungura company yuyu mwana maze ayita “Asia Brown Babycare” arinayo mpano yahaye umwana we muri ibyo birori bituma umwana we aca agahigo ko kuba umwana muto utunze company.

 

Ubwo uwo mwana Asia Brown yahabwaga iyo company byatumye aca agahigo mu gihugu cya Kenya ko kuba umwana ukiri muto utunze company ye ndetse aca agahigo no ku isi hose.

 

Nyina Vera Sidika yavuze ko atewe ishemo nibyo umukobwa we yagezeho ku mezi 7 gusa.Muri iyi company yuyu mwana ukiri muto cyane habonekamo amavuta yo gusiga abana ndetse n’ibindi bikoresho by’abana.

 

Kuri ubu iyi company imaze umwana umwe urenga ikora ndetse bivugwa ko imaze kwigarurira imitima ya bakiriya benshi.Asia Brown ni umwe mu bana baciye agahigo ko kuba umwana muto utunze company ye mu gihugu cya Kenya.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: muranganewspaper.co.ke

Previous Story

Umukobwa yakoze ibiteye isoni mu muhanda ahanirwa hamwe na bagenzi be

Next Story

Abahanzi barimo Rayvanny na Otile Brown bagiye guhurira kurubyiniro rumwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop