Saturday, April 13
Shadow

Abahanzi barimo Rayvanny na Otile Brown bagiye guhurira kurubyiniro rumwe

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya R&B muri Kenya Otile Brown, agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Rayvanny, wamamaye mu ndirimbo ‘I love you’.Aba bahanzi bombi bazaririmba mu gitaramo cyiswe ‘ZiiJam’ , kizaba mu kwezi kwa Ukuboza tariki 9.

 

ZiiJam, ni igitaramo kizabera ahitwa Mombasa Sports Club, gihuze abahanzi barimo Otile Brown, Rayvanny , Ssaru na Lexil bamaze kubaka izina muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba.

 

Iki kandi gitaramo cyitezweho kuba umwanya mwiza wo kwigaragaza kuri aba bahanzi imbere y’abafana babo.

 

Igitaramo ZiiJam cyateguwe na Ziki Media , imaze kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba mu gutegura ibitaramo bitandukanye

Share via
Copy link