Kuki uhorana agahinda ! Dore ibintu bituma umuntu ahora yarakaye

29/11/2023 10:31

Guhorana agahinda cyangwa uburakari bishobora guturuka muri wowe cyangwa bigaturuka mu bintu bindi.

 

Dore ibintu bishobora gutuma uhorana agahinda;

1.Ibyifuzo bitujujwe: Hari ubwo uba wifuza ibintu mu buzima bwawe ariko mu gihe wabibuze ukaba ushobora kwirwa ujunjamye cyangwa ugahora utuje ucecetse bitewe nuko ufite ibintu wifuza utabonye.

2.Kwigereranya n’abantu: Uko ukomeza kwigereranya n’abandi nabyo bishobora gutuma uhora urakaye mu gihe usanze hari ibintu abantu benshi bakurusha, rero bishobora gutuma ujya uhorana agahinda umujinya uburakari.

 

3.Imbuga nkoranyambaga: Muri iyi minsi tugezemo aho imbugankoranyamaga zimaze kwigarurira imitima ya benshi, Hari ubwo abantu benshi bakunze guterwa nibyo babona ku mbugankoranyambaga imyenda ndetse n’ibindi bihenze, rero mu gihe wabibuze bishobora gutuma uhorana agahinda.

4.Kubura urukundo rumeze neza: Hari ubwo Kandi uba warabuze urukundo nyarwo cyangwa ukaba ukundana n’umusore cg umukobwa ariko mukaba mutameranye neza, ibyo bishobora gutuma uwo muntu ahora atishimye mbese agahora yarakaye.

5.Kubura amafaranga: Kubura amafaranga Kandi bishobora gutuma uhora warakaye udatuje kuko uba wumva ko amafaranga wayabuze Kandi uyacyeneye.

6.Indwara: Hari ubwo umuntu ahora yarakaye ajunjamye bitewe nuko ufite indwara runaka nka depression, ibyo nabyo bishobora gutuma umuntu ahora yarakaye cyane atuje cyane.

7.Kwanga guhinduka: Kwanga guhindu nabyo bishobora gutuma uhora urakaye kubera ko uba wanze guhinduka mu kintu runaka kugira ngo umere neza, mu gihe rero wanze guhinduka bishobora gutuma uhora urakaye mu buzima bwawe.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima

Next Story

Kenny yunze murya Bruce Melodie nawe ashyigikira ko ihangana rya The Ben na Bruce Melodie rikwiriye kubaho bakubahana ariko bakorera amafaranga

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop