Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima

29/11/2023 08:37

Nyuma yo kuvuga icyongereza nk’umuzungu, Bruce Melodie wacikirije ishuri amaze kubura umubyeyi we yakoze ku mutima Mulindahabi Irene afata umwanya yandika amagambo akomeye kandi atanga isomo.

Yifashije amashusho ya Bruce Melodie kuri iHeartRadio , yagize ati:

 

”Naho utaba ukunda imiziki upfa kuba uriho reka nkubwire uyu, Bruce Melodie  mureba aha nta minsi myinshi ishize bamukwena ngo ntiyabasha no kwisabira ibyo kurya mu ruzungu ngo yacikirije amashuri.

Ni ibintu nawe tuganira yanyemereye pe ambwira ko nyuma y’aho aburiye umubyeyi ubuzima bwabaye bubi cyane akava mu ishuri akajya imihanda guhiga ubuzima.

https://www.youtube.com/watch?v=teA_3d61AAQ

Menya nibi rero : Iyi si ubwayo ni ishuri, iyo wemeye ugatera agasongabugari uriga kandi ugafata, ubu niwe muhanzi umwe rukumbi uvuye mu Rwanda agakorana na Shaggy ibirenze indirimbo ahubwo akomeje kubona inzira zishobora guturitsa isoko mpuzamahanga ry’umuziki we .

 

Bikubere isomo wowe uvoma bimeneka, izirike ku buzima nibutaguheza umwuka uzabubyaza umwuka ntiwihebe biturike wongere udode Imana niyo nkuru yinambeho gusa .

ibiguca intege ntibazabura ndabizi Ariko tekereza kuri Bruce wakoze ikiyede kanombe ashaka icyo umuryango urarira maze nawe weguke , umunsi Umwe bizakora Trust me Imana ikunda abakozi bahora bahagira nk’Impala 🐪 zishaka amazi kugeza ku mwuka wa nyuma”.

 

Amagambo ya M Irene , agaragaza ko Bruce Melodie yabayeho mu buzima bubi gusa nyuma akaza kugaruka mu buzima.

Bruce Melodie , akunda kwiyita Munyakazi , ibi bishatse kuvuga ko akazi ariko ashyira imbere muri byose ndetse akifuza ko ibyo umuntu wese akunda akora bigenda neza.

https://www.youtube.com/watch?v=teA_3d61AAQ

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yakoreye ikiganiro kuri Radio mpuzamagahanga muri Amerika aha gasopo abavuya ko nta cyongereza azi

Next Story

Kuki uhorana agahinda ! Dore ibintu bituma umuntu ahora yarakaye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop