Kenny yunze murya Bruce Melodie nawe ashyigikira ko ihangana rya The Ben na Bruce Melodie rikwiriye kubaho bakubahana ariko bakorera amafaranga

29/11/2023 11:52

Kenny Sol ukubutse muri Canada ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko hagomba kubaho ‘Battle’ ariko igamije kubaha amafaranga ngo na cyane ko uretse mu Rwanda n’ahandi Battle muri muzika zibaho.

 

Iyi ntero ya Battle yahagati y’abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda , Bruce Melodie ndetse na The Ben , yaje nyuma y’igitaramo The Ben yakoreye hanze y’u Rwanda biza kuvugwa ko Bruce yashakaga kucyica kubera amafoto yamanitswe aho The Ben yacaga mu modoka n’ahandi kumihanda y’i Bujumbura.

 

https://www.youtube.com/watch?v=5hXnrCDILcw

Ibi byakuruye impaka , benshi babona Bruce nk’umuhanzi wishongora , bamwe bavuga ko kugira ngo izo mpaka zishire hagomba kubaho ihangana ritagamije urwango ahubwo rikaba ihangana rizana ibyishimo kuri bamwe ndetse no kubandi.

 

Mukuvuga ibi kandi The Ben we yavuze ko nta Battle ikwiriye kubaho , agaragaza ko amateka y’u Rwanda atemera ko abantu bahangana hagati yabo.

 

Ubwo Kenny Sol yari ageze ku kibuga cy’indege akakirwa n’itangazamakuru, yagaragaje ko mu by’ukuri , ‘Battle’ n’ahandi zibaho bityo ko kuba The Ben na Bruce bahangana ntakibazo kirimo na cyane ko bishobora kubazanira amafaranga.

https://www.youtube.com/watch?v=5hXnrCDILcw

Kenny ati”Hariya tuhafite inshuti nyinshi cyane hari benshi twiganye bamwe tuziranye mu buzima bwo mu Rwanda badufashe neza twarabashyitsi ntabwo baro kudufata nabi”.

 

“Battle biterwa n’icyo igamije biterwa n’ukuntu yavuzwe kuko njye nkekako battle zisanzwe zibaho cyane kandi byanakwinjiza n’amafaranga.Ahubwo zibe zitarimo inzangano ahubwo zibeho zikorerwemo amafaranga .

 

Ntabwo mbibara nko guhangana cyangwa iki , kuko turazibona dusanzwe tubona ama show menshi ya Battle muri Amerika n’ahandi hatandukanye ahubwo biterwa niyo battle icyo bashatse kuyita”.

 

 

Kenny Sol yagaragaje ko mu gihe haba habayeho iyo Battle yaba ari kumpande zombie na cyane ko ari umuhanzi nkabo.

 

Advertising

Previous Story

Kuki uhorana agahinda ! Dore ibintu bituma umuntu ahora yarakaye

Next Story

Niba Umusore mukundana atarakubwiye ko azakugira umugore we, uracyafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo rwanyu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop