Nkore iki ? : Papa yarantaye ajya mu bagore no mu nzoga aranyanga ndamushaka ndamubura ndirera none mbaye mukuru aje kunsaba imbabazi kandi nkimurakariye

01/09/2023 17:47

Umukobwa wabayeho nabi kubera se umubyara , yagaragaje uburyo se yamutaye , akamwima buri kimwe ubwo yari amaze gutandukana na nyina ubundi uyu mukobwa wari ukiri muto akibeshaho mu buzima  bugoye.Uyu mukobwa yavuze ko uyu se wamurakaje bene aka kageni ngo arimo kugaruka amusaba imbabazi akibaza icyo yamukorera kuko akibabaye.

 

 

Uyu mukobwa yagize ati:”Mukomere cyane basomyi ba Inyarwanda.com, namwe banyarwanda, uyu munsi mfite ikibazo kitoroshye kandi njye nabuze umwanzuro nagiha kubera uburyo ndemerewe mungire inama.Mu by’ukuri , papa wanjye , yari umubyeyi mwiza akibana na mama, ninjye mwana umwe gusa bari bafite kandi barankundaga byo ku rwego rwo hejuru.

 

 

Umunsi umwe rero mvuye ku ishuri nsanga ibintu byose byangiritse , ibyo munzu bamenaguye, barwanye bapfa ko mbere yo gushakana bari baranje gusayisha no kujya muzindi ngeso.Ubwo rero byabaye ngombwa ko mama ahita atandukana na papa , ubundi papa yanga kundekura ngumana nawe asezeranya abantu ko azanyitaho akampa buri kimwe ndetse ntanshakireho n’undi mugore kugira ngo ntazababara.

 

 

Yaranyoheje ndemera maze hashize amezi abiri gusa yatangiye kumfata nabi cyane, atangira kujya anyiriza ubusa nkanaburara, akazana abandi bagore munzu, uharaye none ntabe ariwe uharara ejo mbese, bituma nanjye ntangira kwiyandarika no kwifata nabi mu buryo budasanzwe.Nabwo nabivuga byose ariko nakuze nabi kuburyo ubuzima bwanjye bwabaye umwanda neza neza , ndiyanga cyane.

 

 

Igihe cyarageze njya munzu ya njyenyine , nkiri umwana , ndirera kuko na mama nari naramubuze , nta nundi wo mu muryango wigaragazaga ndababara cyane .Papa yararuwe n’abandi bagore n’inzoga ntiyibuka ko yigeze no kubyara.Ndababwiza ukuri nakuze nabi bishoboka.Mu minsi yashize rero nibwo papa yagarutse mbona ageze aho nibera n’umugabo wankuye mu mwanda, arambwira ngo ansabye imbabazi ndetse anarapfukama.

Yambwiye ko kugira ngo ambone byamugoye nanga kubyemera kungira ngo amve mu maso , namubwiye ko ndashaka uko mbitekereza ko kuko naramubonye filime y’ibyo yankoreye byose yizana mu maso.Ngaho mungire inama namwe , nkore iki ?. Ese mubabarire cyangwa mureke agende ?”.

Advertising

Previous Story

Dore ubusobanuro bw’izina Jeanette , imico iranga abaryitwa n’ibyamamare byiswe iri zina

Next Story

Kubera umujinya mwinshi 50 Cent yamennye umutwe umunyamakuru nyuma yo kumutera mikoro ngo nuko bayimuhaye itarimo gukora

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop