Monday, May 20
Shadow

Nyina wa Diamond yahishuye igihe aherukira mu kabyiniro

Nyina wa Diamond Platnumz yari umugore ukunda ibitaramo cyane, akunda kwisanzura by’umwihariko iyo yabaga ari kumwe n’abantu bari mu kigero kimwe.Ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi FM yisanzuye atangaza igihe aherukira mu kabyiniro.Muri iki kiganiro Mama Dangote [Nyina wa Diamond Platnumz] yahishuye abandi bagore yajyana nabo mu kabyiniro.

 

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yahishuye ko yajyanaga cyane na Mama Dully Skyes , Mama Bob Junior n’abandi batandukanye.Ati:”Inshuro yanyuma mperuka mu kabyiniro , nari ntwite inda y’amezi 9.Ndabyibuka neza kuko icyo gihe nagiye mu kabyiniro hari ku wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ari nawo munsi nabyariyeho”.

 

Mama Dangote ni nyina wa Diamond Platnumz na Esma Khan.Izina ry’umuryango we ryaramamaye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko kubera uburyo umuhungu we yamamaye.Mama Dangote yashakanye n’umucuruzi n’umushabitsi Uncle Shamte.Uyu mugabo aherutse gutangaza ko ibihuha byavugaga ko atunzwe n’umugore we ataribyo.

 

Yagize ati:”Iteka mbandi mukazi ariko mwe wagirango ntimumbona,.Abantu bavuga ko ntunzwe.Umugabo utunzwe ntabwo akora.Rero nahise ntangira kubera akazi kanjye.None murashaka iki?”.Yakomeje agira ati:”Gusingwa ni ibisanzwe ariko si umugore usiga umugabo.Mushobora kuvuga ngo yarantaye ariko se ni gute umuntu wishakiye yaguta ? Ni gute umugore wanjye yanyanga ?”.