kore iki? : Umugabo wanjye yamfatiye mu buriri ndikumwe n’umukozi wacu yigira nk’utatubonye

03/08/2023 10:25

Umugore utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze yagaragaje ko afite ikibazo gikomeye nyuma y’aho umugabo we amufatiye mu gitanda ariko akigira nkutababonye.

Uyu mugore uvuga ko yashobewe yagize ati:” Muraho neza, mfite ikibazo kinkomereye kandi ndumva umutima wanjye wenda gusandara pe.

Umugabo wanjye tumaranye imyaka myinshi pe.Arankunda ndetse arankunda cyane rwose.Umugabo wanjye iyo atashye atahaba impano yo kumpa, akanshimira ko nita kubana bacu neza , ndetse akambwira ko urukundo rwacu rutazasaza.

Nubwo bimeze bityo rero ,mperutse gusubira mu ngeso zanjye za kera, maze nsambana n’umusore udukorera murugo rwacu ariko nkora amakosa muzana mu buriri bwacu.

Ubwo twari tubirimo rero , nagiye kumva numva umugabo wanjye arakomanze, ntahandi narimfite ho kumuhisha , nta nicyo narimfite cyo kumukinga.Icyo narakoze narafunguye , arinjira aradusangana, nyamusore asohoka yiruka , aragenda ntiyanagaruka.

Ikintu cyantangaje ni ukuntu, umugabo wanjye , aho kuntonganya ahubwo yasashe neza uburiri, akambwira ko hari ibyo yari yibagiwe yari agarutse kureba.Yarabifashe arigendera kugeza ubu , arataha, akarya, tukaganira bisanzwe ntihagire icyo we ambaza.

None ndimo kwibaza, Ese koko ntakibazo kirimo ? Ese kuki yatuje gutyo ? Mungire inama kuko nkomeje kubangamirwa nuko yigira nkutabizi”.

Advertising

Previous Story

Umugabo yahagaritse ubukwe nyuma yo kumenya ko umugore bagiye kubana afite abana babiri

Next Story

Imyambarire y’umugore wa Kanye West yakangaranyije abantu mu Butaliyani

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop