Imyambarire y’umugore wa Kanye West yakangaranyije abantu mu Butaliyani

03/08/2023 11:46

Imyambarire y’Umunyamideli Bianca Censori wabaye umugore w’umuraperi Kanye West guhera mu ntangiro z’uyu mwaka ntabwo iri kuvugwaho rumwe nyuma y’urugendo yagaragayemo mu Butaliyani.

Bianca Censori yagaragaye mu Mujyi wa Florence mu Butaliyani yambaye umwambaro ujya kugaragaza ibice byose by’amabere ye ndetse yambaye n’ibirenge.

Uretse kwambara gutya, uyu mugore kandi yagaragaraga nk’umuntu unaniwe mu maso ye, acigatiye ibitabo ku kaboko.Pagesix yatangaje ko uyu mugore yari ari kumwe na Kanye West n’ubwo mu mafoto yagiye hanze buri wese yagiye afotorwa.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Kanye West [Ye] yakoze ubukwe na Bianca Censori wagize uruhare mu guhanga inkweto za Yeezy. Ni ubukwe bwabaye nyuma yuma y’amezi abiri uyu muraperi ahawe gatanya na Kim Kardashian.Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye dore ko aba bombi nta mpapuro bigeze batanga zisaba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bianca Censori afite imyaka 26, yinjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi w’imyaka 46 mu Ugushyingo 2020 ari umuyobozi w’ikipe yita ku bihangano bya Yeezy ya Kanye West.

Bianca Censori wakuriye i Melbourne muri Australia afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubwubatsi (Architecture). Ubwo yari akiri umunyeshuri yafunguye iduka ry’imikufi yise Nylon’s Jewellery.

Advertising

Previous Story

kore iki? : Umugabo wanjye yamfatiye mu buriri ndikumwe n’umukozi wacu yigira nk’utatubonye

Next Story

Ese insengero zaba zarahindutse ubucuruzi?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop