Thursday, May 9
Shadow

KNC asanga Luvumbu Nzinga ari umunya-politike aho kuba umukinnyi

Umunyamakuru akaba Umuyobozi wa Gasogi United na Radio TV1, KNC , yavuze ko Luvumbu Nzinga ari umunya-politike aho kuba umukinnyi bityo ko Rayons Sports ikwiriye kwitandukanya nawe mu maguru mashya.

Mu kiganiro yakoreye kuri Television ye TV 1 yasabye Perezida wa Rayons Sports kugira icyo itangaza Rayons Sports ikitandukanya na Luvumbu Nzinga.KNC yagize ati:”Ikintu cya Mbere Rayons Sports igomba kubanza gukora ni ukwitandukanya na Luvumbu. Mu migirire no mitekerereze no mu migenzerere kandi Rayons Sports nta ruhare ibifitemo.Luvumbu rero agomba guhangana n’ibibazo bye nkuko na Samuel yahanganye nabyo”.

KNC yakomeje avuga ko ibyo Luvumbu yakoze arinko gushyigikira ibyari byakozwe n’abari bateruye ibyapa bibiba amacakubiri byuzuye agasuzuguro no guharabika ariko Television ntibitambutse ( AFCON).KNC ati:” Ahubwo icyihutirwa, Rayons Sports niyitandukanye n’umunyapolitike Luvumbu”

Imyitwarire y’umukinnyi wa Rayons Sports witwa Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guteza impaka hagati y’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko kubera ibyo yakoze ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wabahuje na Police bagatsinda ibitego bibiri kuri kimwe [2:1] harimo icyo yatsinze kuri Kufura.

Uburyo yitwaye ntabwo byakiriwe neza n’abatari bake cyane ku Banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside muri DR Congo amahanga arebera.Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024 ubwo Rayons Sports yari imaze gutsinda Police FC , maze uyu musore akoresha ikimenyetso kiri gukoreshwa n’ubuyobozi bwa DR Congo nk’ikirango cyo kwerekana ko mu gihugu cyabo hari kubera Jenoside iri kubakorerwa , mu gihe aribo bari kuyikorera abavuga Ikinyarwanda.

Kubera iyi myitwarire Luvumbu Nzinga akomeje gusabirwa guhagarikwa cyangwa akirukanwa cyangwa agasaba imbabazi.Hari kwibazwa niba yabikoze abigambiriye cyangwa niba atari abigambiriye cyangwa niba atari abizi kuko hari icyo byari bisobanuye ku banyarwanda nk’uko Ukweli Times babyanditse, mu gihe Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda, nyamara ukuri kose kugaragaza ko aribo bari kurimbura ubwoko bwose.Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru yashyizwe kuri X na Ukweli Times, harimo Rutenderi84 wagize ati

”Iyo bari gukora iriya geste baba bavuga ko u Rwanda ruri gukora Genosid muri Congo amahanga acecetse ! So, gukora iriya geste mu Rwanda ni agasuzuguro gakabije ku gihugu n’Abanyarwanda muri rusange”.