Justin Bieber yasebeye muri Super Bowl LVIII

12/02/2024 15:40

Umuhanzi Justin Bieber umwe mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye mu bitaramo bya Super Bowl LVIII byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare ari kumwe n’umugore we byavugwaga ko batandukanye.JB yari yicaranye n’umugore we Hailey Bieber bivugwa ko bafitanye ibibazo.

Mu mashusho yabagaragaje bombi [ Justin Bieber na Hailey Bieber ] bari muri Los Angeles muri Super Bowl LVIII , Justin Bieber yegereye umugore we asa n’urimo kumusoma undi nawe asa n’umwegejeyo gusa ntibyatindwaho.Justin Bieber yakoze ibi ubwo Hailey yasaga n’urangariye hakurya yabo.

Muri ibi birori , ikipe ya Kansas City Chief yakinaga na San Francisco 49ers.Justin Bieber wasaga nushaka kugirana ibihe byiza n’umugore we mu ruhame nk’uko Taylor Swift yabikoze, yigijweho.Benshi mu bafana ba Justin Bieber batangajwe n’uko yari ahari ariko ntagere ku rubyiniro.

Umwe yagize ati:” Ntumbwire ko Justin Bieber yari ahari ariko ntagere ku rubyiniro?”. Undi aramusubiza ati:” Genda witegure igice cya Kabiri, njye narinziko araririmbana na Usher”.

Advertising

Previous Story

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma yo kwikanga

Next Story

KNC asanga Luvumbu Nzinga ari umunya-politike aho kuba umukinnyi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop