Umuhanzi Ruhumuriza James yakoranye indirimbo n’umusore yiyemeje kumarana nawe imyaka 5.
‘Akayobe’ ni indirimbo nshya ya King James na Manick Yani yasinyishije muri Lebal ye.Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 aho igaruka ku nkuru y’urukundo rw’umusore wananiwe kwiyakira mu rukundo aho agaragaza ko iwabo baziko afite gahunda yo gushaka umugore nyamara uwo yakunze yaramwanze.
Muri iyi ndirimbo y’Iminota 3 n’amasegonda 5, bagira bati:”Uri n’Akayobe’ papa na mama barabizi, nanjye ubwanjye njya mbajijisha y’uko mfite gahunda yo kugusaba bakanabiha umugisha, wirirwa ubana bana , TikTok ubyina munda (….) Nirirwa nkwiruka inyuma ubanza warandoze”.Uyu musore baririmba agaragaza gukunda uwo mukobwa cyane ariko undi atamukunda.
Manick Yani yagerageje gukorana na Junior Giti wamamaye mu Gasobanuye na Rocky Kimomo ariko birangira we badahuje amahirwe ye amwerekeza kuri King James banakoranye indirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 72 kuva twakora iyi nkuru.