Muri Hollywood ni hamwe mu hantu haba abagore ndetse n’abakobwa beza kurusha ahandi ku isi.Muri iyi nkuru y’abagore beza kandi bakize haraza kuzamo n’abo uzi ; abahanzi , abakinnyi ba filime , abanyamideri n’abandi.
Benshi muri aba bagore tugiye kugarukaho haribandamo cyane abakunze kwibera muri Hollywood bakina filime cyangwa bamurika imideri.
1.Beyonce Knowles: Beyonce ni umwe mu byamamarekazi bimaze imyaka ku isonga mu matwi y’abakunda imyidagaduro ku isi yose.We n’umugabo we Jay Z binjiza arenga Miliyari buri kwezi.Ubusanzwe yavutse yitwa Beyonce Giselle Knowles, ni umuhanzi , akaba umucuruzi , umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.
2.Angelina Jolie: Angelina Jolie , ni Umunyamerika , w’umukinnyi wa Filime, umwanditsi wazo.Hashize imyaka myinshi uyu mugore akinira filime muri Hollywood.Kugeza ubu yinjiza asaga Miliyoni 120 z’amadorali.Uyu yabaye umwambere uhembwa neza muri Hollywood inshuro nyinshi.
3.Lupita Nyong’o: Lupita Nyong’o yamamaye muri filime yitwa ‘Blank Panther’ cyane.Ubusanzwe yavutse yitwa Lupita Amondi Nyong’o, Ni umunya Kenya akagira n’ubwene gihugu bwo muri Mexic.Uyu Lupita yavutse mu 1983.Lupita nyong’O uri mubagore beza Isi ifite , umushahara we ubarirwa muri Miliyoni 12 USD.
4.Priyanka Copra: Uyu ntawe utamuzi yabaye icyamamare muri Filime z’Abahinde mu myaka yatambutse kuri ubu igezweho yakinnyemo ikaba n’iye , niyo yise ngo ‘Citadel.Priyanka Copra, mu mazina ye yongereyeho Jonas , izina ry’umugabo we nawe wumuhanzi.Umutungo wa Priyanka Copra ubarirwa muri Miliyoni 70USD.Uyu mugore kandi yabaye Miss w’Isi muri 2000.
5.Rihanna: Rihanna Fenty duherutse kubagezaho amwe mu mateka ye , ubusanzwe ni umuhanzi ukomeye wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba umugore wa A$AP Rocky , umuraperi ukomeye nawe wo muri Amerika.Umutungo wa Rihanna ubariwa muri Miliyari imwe na 400 nk’uko ikinyamakuru investing kibitangaza.
6.Naomi Campbell: Uyu ni umunyamideri ukomeye wabitangiye afite imyaka 15 y’amavuko.Kuri ubu umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 80USD.
7.Jennifer Lopez: Jennifer Lynn Lopez, ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime wo muri Amrika (Hollywood).Umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 400 USD.