Advertising

Kim Jong Un yashinje America kwenyegeza umuriro mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

11/23/24 4:1 AM

Perezida wa Koreya ya Ruguru , Kim Jong Un, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwenyegeza umuriro mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine kuko igeze aho rukomeye n’ibyago byo gukoresha intwaro kirimbuzi.

Ibi Kim Jong Un yabitangarije ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatanu nyuma yuko bamushinje kunga ubumwe n’u Burusiya ndetse akaba yarohereje abasirikare barenga 10 000 muri icyo gihugu bo kugishyigikira mu ntambara.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko Kim yavuze ko ibiganiro bya mbere byabaye na Washington byagaragaje politiki yayo y’ubushotoranyi n’urwango ku Burusiya n’igihugu cye.

Yavuze ko ibihugu biri mu ntambara bitigeze bihura na rimwe ngo bigirane ibiganiro by’ubwumvikane kandi aya makimbirane yabyaye intambara ishobora kuba kirimbuzi kurusha izindi zose zabayeho.

Yagize ati:”Twageze kure mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa byose byerekanye ko politiki yayo y’iterabwoba n’urwango kuri Koreya ya Ruguru itazigera ihinduka.”

Ntacyo Leta iratangaza ku gutorwa kwa Donald Trump kandi Amerika yagiye isaba Koreya ya Ruguru kureka gukora intwaro kirimbuzi nubwo Trump mu bihe bitandukanye yagiye yishimira ubushuti bwe.

Kim atangaje ibi nyuma yuko Putin atangarije ko igihugu cye cyamaze kugerageza misile kirimbuzi ya IRBM yiswe ‘Oreshnik’, bwakoresheje mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine ejo ku wa 21 Ugushyingo.

Putin yavuze ko iki gitero ari ukwihimura ku bitero bya Ukraine byibasiye inyubako zo mu turere twa Kursk na Bryansk bakoresheje missiles za ATACMS na Storm Shadow yahawe na Amerika ndetse ko u Burusiya buzifashisha intwaro ku kwihimura ku gihugu icyo ari cyo cyose gifasha gutera ibitero ku butaka bwacyo.

Amakuru yatangajwe na The New York Times ku wa 10 Ugushyingo avuga ko u Burusiya buri gukusanya abasirikare 50 000, barimo nabo bwahawe na Koreya ya Ruguru mu gutangiza igitero gisubiza inyuma abasirikare ba Ukraine bari mu gace ka Kursk Oblast.

Bivugwa ko aba basirikare ari abaziba icyuho cy’abishwe n’abakomerekeye ku rugamba nkuko bitangazwa na zimwe mu nzobere zikurikiranira hafi iby’iyi ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Inama zingenzi ndetse zihutirwa mu kurwanya no kurandura indwara zitandura

Next Story

Ibihugu 5 muri Africa byemera inshyingirwa ku bana bari munsi y’imyaka 18

Latest from HANZE

Go toTop