Burundi : Uwahoze ari Padiri yanditse asezera ahita akora ubukwe n’umukobwa yihebeye

1 year ago
1 min read

Padiri Innocent wakoreraga umurimo w’Imana muri Diyoseze ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi yakoze ubukwe yemera kubaka n’umugore we akaramata.

 

Nyuma y’imyaka 12 ari Padiri , Innocent wo mu gihugu cy’u Burundi yanditse urwandiko [ Ikete] , arushyikiriza Umuyobozi mukuru wa Diyoseze ya Muyinga agaragaza ko avuye muri izo nshingano.

 

Uyu mupadiri , yari yarahawe uburenganzira bwo kujya kwiga i Burayi. Ikinyamakuru cyandikira muri iki gihugu cyitwa Newlevelsite ati:” Tumwifurije urugo ruhire”.

 

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri uyu mupadiri wahisemo gutandukana n’itegeko ry’i Roma akishakira umugore bibajije niba koko byemewe ko abapadiri babyemerewe.

 

Basomyi bacu beza dukunda , iyi nkuru murayivugaho iki ? Ese birakwiye ko umupadiri wihaye Imana avamo agashaka ? Ku bwawe ubivugaho iki ?

Go toTop