Ni inkuru idasanzwe ndetse itangaje kurundi ruhande irababaje cyane.Kuva ko umugabo yishe umugore we ni ikibazo gikomeye na cyane ko umugabo n’umugore bombi baba ari amaraso amwe nk’uko baba barabibwiranye hagati yabo cyangwa barabisezeranye.Ibiri muri iyi nkuru bitandukanye n’ibi tuvuze dore ko umugabo ari gushinjwa kwiyicira umugore babanaga.
Uyu mugabo uri mukigero cy’imyaka 36 y’amavuko , akomoka mu Murenge wa Kimisagara ho mu Mujyi wa Kigali, arakekwaho kwica umugore we w’imyaka 36 amutemye.Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cya Umuseke cyandikirwa hano mu Rwanda avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe muri uyu mwaka wa 2023 mu masaha ya saa 14H00, bibera mu Mudugudu wa Muganza , Akagari ka Kimisagara , Umurenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi uyobora Umurenge wa Kimisagara yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we bigeze kugirana amakimbirane ariko bakaza kwiyunga avuga ko yatunguwe n’ibyabaye bitewe n’uko bari babanye neza. Ati“Ni abantu bigeze kugirana amakimbirane kera, baza kuyarangiza, batumira inshuti n’abavandimwe, batumira abantu batandukanye bavuga ko biyunze byarangiye.Twaje gutungurwa n’uko hari umuntu yishe undi.”
Amakuru akomeza avuga ko amakimbirane bari bafitanye yari ashingiye ku mwana umugore yari yarabyaye mbere y’uko banana.Ukekwa yahise atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa, ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma.Nyakwigendera asize abana batanu barimo 4 yabyaranye n’uyu mugabo.
Ubusanzwe urukundo rw’abantu babiri ni ikintu gikomeye nk’uko dukunda kubigarukaho aho dukangurira abantu, gukundana byanyabyo, bakirinda amakimbirane n’ibindi bishobora kubateranya nyuma bakaba bahura n’insanganya yo kwisanga mu moshya ashobora kubasiga umwe afunzwe azira kwica undi.Kugeza ubu ingo nyinshi zikunda gupfa ibintu bidafatika ndetse bamwe bakanicana.
Nk’uko twabigarutseho muri iyi nkuru m buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we , aho utuye wakumva amakimbirane n’amacakubiri ukaba imboni ukabasha guhosha, ugashaka uko ubakiza mu buryo burambye.Imiryango igirwa inama yo gukura ibituma itumvikana kugira umuryango wayo n’abana babo bakomeze kubana neza.