Dore ibinyoma biba mu mashusho y’urukozasoni abantu bakunda kureba

08/03/2023 06:29

Burya benshi mu batuye isi, babangamirwa cyane n’amashusho y’urukozasoni akenshi yerekwa abana babo.Aya mashusho asenyera bamwe abandi bakavuga ko ntacyo atwaye , abana bakayangirikiramo.N’ubwo bimeze bityo hari ibindi byinshi biba bihishwe bigatuma abantu bakomeza kuyareba.

Ibintu bibera muri aya mashusho y’urukozasoni ntabwo byashoboka mu buzima busanzwe.Ibibera muri aya mshusho y’urukozasoni biri kure y’ubuzima busanzwe abantu babamo.Kurira bidasanzwe bikorwa n’abagore cyangwa abakobwa, imvugo zidasanzwe ndetse n’ibindi, bifatwa nk’ibyo muri Filime gusa.

Ntabwo aya mashusho ajya munsi y’iminota 30.Mu mashusho asanzwe y’urukozasoni akenshi ntabwo abayakora bamara iminota iri munsi ya 30 bakora imibonano mpuzabitsina, nyamara ubusanzwe umugabo muzima utanyoye ibiyobya bwenge , ntabwo yamara iminota 30 atera akabariro ataruhuka.Iyo benshi babyizeye bibabera ihurizo bagatangira kugereranya n’abo babana urugo rukaba rugiye mu marembera.

Buri mugore aba afite amavangingo.Ibi ntabwo bisanzwe, abareba amashusho y’urukozasoni babeshywa byinshi birimo no kuba ‘ abagore benshi bakinishwa izi filime, bazana amavangingo’ isaha n’isaha’.

Ntabwo akenshi bakoresha udukingirizo.Iyo witegereje neza , usanga nta ‘Condoms’ zikoreshwa nyamara bahura n’abantu batandukanye bikaba urujijo.Ubusanzwe iki na cyo ni ikinyoma nk’uko ikinyamakuru Timesofindia kibitangaza.

Ibitsina by’abagore biba bitangaje.Iki kinyoma kigusha mu mutego abagabo benshi bakibwira ko ubuzima bw’abagore babo bugomba kumera nk’ubwo babona muri izi filime.Benshi mubagabo baba bafuza ko ibitsina by’abo bashakanye bigomba kuba bisa neza n’ibyo muri izi filime z’urukozasoni nyamara ari ntaho bihuriye na cyane ko hari ibanga ritavugwa riba ribyihishe inyuma.
Ibitsina by’abagabo biba bikomeye kurwego rudasanzwe.Iki ni ikinyoma cyamaze gusenya ingo nyinshi nk’uko ubushakashatsi bubivuga.Ntabwo igitsina cy’umugabo wawe utaranyoye ibiyobwenge cyangwa ngo akoreshe indi miti cyafata umurego kurwego nk’urwo ubona muri ziriya filime.Kiriya ni ikinyoma gikomeye.

Aba bantu ntabwo aba ari abanyabo.Ugereranyije n’ubushakashatsi bwakozwe, abantu bakinishwa izi filime z’urukozasoni ntabwo aba ari abanyabo uretse ababikorera mungo zabo batagaragaza amasura yabo nyuma bakaza kugurisha aya mashusho kumbuga zitandukanye.Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Timesofindia, igaragaza ko muri izi filime, haba huzuyemo ibinyoma bitagira ingano.Ntabwo ari byiza kureba izi filime waba wubatse waba utubatse.

Advertising

Previous Story

Kigali: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye ari gushakishwa

Next Story

Waraterese urananirwa ! Menya uburyo watsindira uwakurije imisozi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop