Kenya: Umusore agiye gukatirwa n’urukiko azira kwiba inkweto za se umubyara kugira yishyure ikode

16/08/2023 13:49

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko, agiye gukatirwa igifungo nyuma yo kwemera ko ari we wihishe inyuma y’ubujura bw’imiguru 5 y’inkweto yibwe ise umubyara mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya.

 

Uyu musore witwa Emmanuel Jesse Kyenze,  uregwa icyaha cyo kwiba inkweto za se umubyara zingana n’imiguru itanu (5 Pairs of shoes), hagati yo mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8, biteganyijwe ko akatirwa uyu munsi tariki 16 Kanama 2023 dore ko we yemera icyaha.

 

Ari imbere y’Ubushinjacyaha bwari bukuriwe n’uwitwa Martha Mutuku, mu rubanza rwabereye mu Mujyi wa Mombasa, uyu musore Emmanuel Jesse , yemeye icyaha cyo kwiba inkweto za se witwa Francis Kibue.

Mu kwiregura kwe, uyu musore yavuze ko yibye izi nkweto ngo kuko yashakaga kuzigurisha akishyura ikode ry’inzu abamo ngo kuko ukwezi kwari kwarangiye ndetse ngo n’ababyeyi be bari banze kumufasha kubona amafaranga yo kwishyura.

Uyu musore yagiye akunda gufatanwa ibyibano kuko na mbere y’aho yari yongeye gufatwa.Izi nkweto uyu musore yari yibye, zari zifite agaciro k’ibihumbi 10 by’amafaranga akoresha muri Kenya.

Advertising

Previous Story

Ni iki gitera kubyimba mu nda ? wabyirinda ute ? wabyivura ute?

Next Story

Dore ibintu bizagufasha kubona urukundo nyarwo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop