Nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube, Umunyamakuru Murungi Sabi yatangaje ko yahisemo kubakira umuturage inzu avuga ko bayitaha vuba.
Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Murungi Sabin, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2024 yagaragaje inzu yubakiye umuturage wo mucyaro nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abantu bamukurikira ku rubuga rwe rwa YouTube.
Sabin ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram arinako abantu benshi bahise bamubwira amagambo meza yerekana ko yakoze igikorwa cy’ubutwari ndetse banamusabira umugisha.Murungi Sabin yagize ati:” Nyuma yo kuzuza 1M .Imana yamfashije kubakira umuntu wayo mu gice cy’Icyaro. Bidatinze turayitaha…. Niba ushyigikira Isimbi umenye ko wowe n’Imana mbashimira”.
Murungi Sabin , yamamaye mu binyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda harimo; Igihe.com, Inyarwanda n’ibindi.Uyu mugabo yahisemo gufata inzira yo gukora itangazamakuru ku giti cye, biramuhira.