Kenya: Umugore yasohokanye umugabo we muri hoteli bagezeyo umugabo arangarira undi mugore bimuvuramo gukubitwa

13/12/2023 11:22

Ibyabaye ku mugabo wari wasohokanye n’umugore we akifuza uw’abandi azabyandika mu gitabo.

Kenshi uzumva bavuga ko abagabo bagira irari ariko burya hari ubwo bibaye ngombwa ko ukwiye kubyemere kuko Hari ubwo abagabo benshi bafatirwa mu cyuho bagaragaza irari ryinshi ndetse rimwe narimwe bakabikorera mu maso y’abantu harimo n’abagore babo.

Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga n’inkuru yuyu mugabo wakubiswe urushyi n’umugore we ubwo yari muri hotel yasohokanye basohokanye.

Umugore we yamukubise amuhora ko yamufashe arembuza undi mugore Kandi bari basohokanye.Mu mujyi wa Mombasa muri Kenya nibwo umugore ngo yatumiye umugabo we kuza bagasangira ibyo kurya muri hotel, maze umugabo araza ndetse aza ku gihe batangira gusangira nkuko bari babipanze.

 

Icyakora ubwo bari batangiye kurya, hirya yaho bari bicaye, hari umugore mwiza cyane uteye neza nuko umugabo w’uyu mugore ngo yatangiye kumurangarira kuburyo yarangaye wese agaherayo akibagirwako ari kumwe n’umufasha we basohokanye.

Umugabo yakomeje kurangarira uwo mugore wundi, nibwo umugore we yamukubise urushyi amuziza ko yamusuzuguye imbere y’undi mugore cyane ko ngo ariwe wari wamusohokanye.

 

Abantu benshi bakomeje gushinja uyu mugabo irari ndetse ageraho kurengera kugira irari ari kumwe n’umugore we byo ni bibi cyane.

Advertising

Previous Story

Yolo The Queen yavuze ko kuva yabaho yakozweho n’umugabo umwe gusa

Next Story

“Muzaze muri benshi na ya ndirimbo ya champions league tuzayiririmba” igitaramo cya chorale de Kigali cyahumuye!

Latest from HANZE

Go toTop