Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo

19/12/2023 20:12

Rurangirwa muri muzika ya Nigeria ndetse akaba umushoramali mu bahanzi Don Jazzy  akaba boss w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa Marvin Records, yavuze ko kubera atakunze ubwiherero bw’inzu yabagamo, byatumye yimuka akabuka indi nzu.

 

 

Inkuru ducyesha ikinyamakuru Thetalk.ng, ivuga ko uyu mugabo Don Jazzy hamaze iminsi myinshi bivugwa ashobora kuba yarubatse indi nzu, icyakora ntago hari hazwi impamvu nyamukuru yatumye yimuka mu nzu yabagamo akajya kuba ndetse akubaka inzu nshya.

 

 

Nibwo inkuru ikomeje gusakara ku mbugankoranyambaga ko uyu mugabo Don Jazzy yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo, bityo nkumwe mu batunze agatubutse mu gihugu cya Nigeria yiyemeza kubaka indi nzu nshya.

 

 

Abakoresha imbuga nkoranyamaga bakomeje kuvugishwa n’uburyo uyu mugabo ashobora kwanga kuba munzu akajya kuba muyindi, gusa ubusanzwe uyu mugabo azwiho gutunga amafaranga menshi amwemerera kuba yakubaka indi nzu ntakibazo ahuye nacyo.

 

Ubusanzwe uyu mugabo azwiho kugira abahanzi batandukanye ibyamamare dore ko ariwe ureberera inyungu z’umuhanzi Rema, ndetse n’abandi benshi bahagaze neza muri iyo minsi.

 

 

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo

Next Story

Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop