Kenya : Umugabo yaguye igihumure nyuma yuko umugore we amuhaye inzu nziza cyane yubatse mw’ibanga umugabo atabizi

19/09/2023 17:23

Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wahawe inzu y’ibyumba 3 ndetse isa neza cyane, akayihabwa n’umugore we uturuka muri Florida, uyu mugabo akibona iyo nzu ahawe yahise ahwera.

 

 

 

 

Mu mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, uyu mugabo yagaragaye ari kumwe nuwo mugore we wo muri Florida ndetse uyu mugabo yagaragaye ahwera muri ayo mashusho.Ubwo uyu mugabo yaganiraga ikinyamakuru cyandika inkuru cyo mu gihugu cya Kenya TUKO, uyu mugabo yivugiye ko umugore we ubusanzwe Ari umukozi cyane wawundi ukora cyane ngo agere kubyo yiyemeje. Ngo uyu mugore wuyu mugabo ni umucuruzi wabigize umwuga.

 

 

 

 

Ubwo uyu mugore yazanaga uyu mugabo aho iyo nzu yari iherereye, umugabo akimara kuyikubita amaso, kwifata byamunaniye ibyishimo n’umunezero biramusaga umugabo yisanga yaguye igihumure mu buryo butunguranye.

 

 

 

 

Umukobwa uvukana n’umugore wuyu mugabo abinyujije ku mbugankoranyambaga yagize ibyo atangaza. Yavuzeko umugabo wa mushiki we yahise ajyanwa ku ivuriro Ari guhabwa imiti nyuma Yuko aguye igihumure ubwo yahabwaga inzu y’ibyumba 3 iri mu mazina ye.Yarengejeho amagambo avuga ko umugore nawe yaha umugabo impano nziza. Ibyo yabivuze aganira n’ikinyamakuru kitwa TUKO.

 

 

 

Uyu mugore ngo yakoze ibyo bintu byose byo guha umugabo we impano ubwo uyu mugabo yari yagize isabukuru y’amavuko ye kuri uwo munsi.Bagore namwe ni mwige guha abagabo banyu impano si ngombwa ko umugabo ariwe uhora uha umugore we impano zihenze gusa.

 

 

 

 

Source: thetalk.ng

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Dore ibintu bishobora kugutera ibiheri mu maso

Next Story

Ibimera bidasanzwe biteye neza nk’ibice bigize umubiri w’umuntu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop