Ibimera bidasanzwe biteye neza nk’ibice bigize umubiri w’umuntu

19/09/2023 17:50

Kw’isi hari ibimera bidasanzwe ureba neza ukabona biteye nk’ibice byo kumubiri w’umuntu, nkurugero hari ibiteye nk’isura y’umuntu, hari ibiteye nk’iminwa iteye make Up, ibiteye nk’intoki Kandi ugasanga nuko nguko bimera bimeze si impanuka.

 

Tugiye kurebera hamwe ubwoko bugera kuri butandatu bw’ibyo bimera biteye nk’ibice byo kumubiri w’umuntu.

 

  1. Auricularia Auricula

 

Auricularia Auricula ni ikimera kiri mubwoko bw’ibihumyo giteye neza nk’amatwi y’abantu, iyo kikimera kigitoshye kiba cyorohereye cyane ariko uko gikura niko kigenda gikomera kikamera nk’igufwa.

 

 

 

  1. Guarana

 

Guarana ni ikimera gikura kikazamuka nk’igiti kigira amababi manini n’indabo, umubiri w’imbuto ziva muri izo ndabo uba utukura hagati murubuto hakabamo akandi habuto gasa umweru kaba gafite igice cy’umukara kuburyo iyo witegereje neza ubona ari imboni y’ijisho ry’umuntu.

 

 

  1. Devil’s finger mushroom

 

Devil’s finger mushroom ni ubwoko bw’ibihumyo biba biteye neza nk’ikiganza cy’umurambo, iyo gikuze kiba gifite intoki ziri hagati y’intoki enyo n’umunani. Kigira impumpuro mbi imeze neza nk’iyinyama yaboze.

 

  1. Pschotria Elata

 

Pschotria Elata ni ikimera kigira ururabo ruteye neza n’iminwa myiza iteye Make up itukura kuburyo uryo rurabo rukurura umuntu wese urubonye nkuko n’umukobwa cyagwa umugore witeye make up neza kumunwa agira abo akurura.

 

  1. False Morels

 

False Morels ni ikimera gifite ukuntu giteye neza bimeze nk’igice cy’inyuma cyo kubwonko bw’umuntu, umuntu wese ukibinye niyo shusho ihita umuza mumutwe.

 

 

  1. Snapdragon

Snapdragon ni ikimera gifite ururabo ruteye neza nk’agahanga kumuntu wapfuye kera, iyo witegereje neza urwo rurabo rubumbura ahantu habiri bikamera nk’ahahose amaso hanyumarukanabumbura munsi yaho Gato ukabona naho hameze nkahahoze umunwa.

Src:1millionideas.co.

Advertising

Previous Story

Kenya : Umugabo yaguye igihumure nyuma yuko umugore we amuhaye inzu nziza cyane yubatse mw’ibanga umugabo atabizi

Next Story

Umuhanzikazi Nick Minaj uteye nk’igisabo yahawe umugisha n’umubyeyi we wamurase ibigwi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop